Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda batangaza amakuru y'ibihuha nkana kugira ngo babone ababakurikira cyangwa abareba ibyo bakora.
Ni mu butumwa uyu munyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko mu Rwanda umunyamakuru yemera ko umukinnyi w'i Burayi yakora ikosa ariko inaha byaba akaba yariye ruswa.
Ati "Mu Rwanda ni ho honyine umunyamakuru avuga ngo 'Nuer (umunyezamu wa Bayern) yakoze ikosa ryatumye Bayern itsindwa, ariko byaba mu Rwanda akavuga ngo 'oya, yariye amafaranga y'uwo bahanganye kugira ngo yitsindishe.'"
"Ntekereza ko umunyamakuru w'umwuga yakabaye yarize mbere yo kujya gutangaza amakuru y'ibihuha kugira ngo akurure abamukurikira."
Yasoje asa n'ugaragaza ko ibi bikorerwa abakinnyi b'abanyamahanga. Ati "Ivangura ririmo kwica imikino ku Isi yose."
Pavelh Ndzila atangaje ibi mu gihe yatakaje umwanya ubanzamo muri Rayon Sports aho na we yagiye ashinjwa kutitwara neza mu mikino imwe n'imwe yakinnye yatumye ikipe ye itakaza amanota ndetse na we ibyo byo kurya ruswa yabivuzweho.
Ndzila yinjiye muri Rayon Sports muri Kanama 2025 ubwo yari avuye muri APR FC yari asojemo amasezerano y'imyaka 2. Yasize ahesheje iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse n'Igikombe cy'Amahoro.
Source : http://isimbi.rw/mu-mvugo-ikakaye-pavelh-ndzila-yifatiye-ku-gahanga-abanyamakuru-bo-mu-rwanda.html