Kigali: Utubari n'amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Zimwe muri izo nzu byagaragaye ko zacuruzaga inzoga cyangwa bafite serivisi z'utubari nyamara baragombaga kuba baradufunze hakurikijwe amabwiriza ya Leta.

Ibi bikaba ari ibyagaragaye mu igenzura ryakozwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abayobozi mu nzego z'ibanze. Ni igenzura ryabaye mu byumweru bibiri bitambutse aho byagaragaye ko hari bamwe mu bacuruzi barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Muri iryo genzura abantu bagera kuri 270 bafatiwe muri izo nyubako zafunzwe cyangwa zigacibwa amande. Bafatwaga bicaye hatubahirijwe intera hagati y'umuntu n'undi ndetse kandi barimo no kunywa inzoga.

Abacuruzi barenze 130 na bo ntibakoreshaga uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyurana ahandi ntabwo bari bafite uburyo bwa kandagira ukarabe cyangwa imiti bakaraba ikica udukoko mu ntoki.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iryo genzura riri muri gahunda ya Polisi y'u Rwanda mu gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, gukangurira abantu kugira umutekano n'isuku.

Yagize ati "Biri muri gahunda za Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko ndetse n'andi mabwiriza binyuze mu bukangurambaga."

Yakomeje avuga ko igenzura ryari rinagamije kureba igipimo cy'uko abaturarwanda bubahiriza amabwiriza ndetse hakarebwa ko abafatiwe mu makosa bahanwe ariko ikigamijwe cyane ni ukwibutsa abantu no kubigisha uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima birinda icyorezo kandi banirinda kugikwiza aho bakorera, aho bagenda n'ahandi hose baba bari.

CP Kabera yavuze ko igenzura ryibandaga ku nyubako z'utubari, resitora na Motels, ku masoko ndetse no mu dusantire tw'ubucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko igenzura ryasuzumaga ko amabwiriza y'ingenzi mu kwirinda COVID-19 yubahirizwa nko gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune, intera hagati y'umuntu n'undi, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kwambara agapfukamunwa ndetse no kubahiriza amasaha y'ingendo.

Yagize ati "Dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ku gipimo cyo hejuru kabone n'ubwo ikosa rimwe cyangwa umuntu umwe gusa ashobora kuba nyirabayazana w'ikwirakwira ry'icyorezo. Ni yo mpamvu dukangurira buri muntu kumva ko afite uruhare n'amahitamo ku mutekano n'ubuzima mu byo akora byose."

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y'u Rwanda ivuga ko CP Kabera yashimiye uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru y'abantu barenga ku mabwiriza abasaba gukomeza uwo mutima w'ubufatanye mu kwicungira umutekano.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-utubari-n-amaresitora-70-byahaniwe-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)