Inzira y'inzitane yagejeje Miss Kalimpinya ku kweguka Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibysihimo ni byose kuri Miss Kalimpinya Queen wegukanye Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa ku mamodoka 'Rallye des Mille Collines', gusa avuga ko rwari urugendo rutoroshye na gato.

Mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu ni bwo Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa mu Madoka yasojwe aho umunsi wa nyuma wakiniwe i Rwamagana maze mu cyiciro cy'imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)', Kalimpinya Queen ni we wegukanye shampiyona.

Mu kiganiro Queen yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kuri we kwegukana iyi shampiyona yari amaze imyaka 3 ashaka.

Ati 'Nishimye cyane, ni ibintu ntazi uko navuga, twari tumaze imyaka 3 dushaka kwegukana Shampiyona, kuba twabigezeho ni ibintu twishimiye cyane. Ndashimira umwuganizi umfasha (Co-pirote) n'ikipe yose idufasha gutegura irushanwa.'

Yavuze ko kubigeraho bitari byoshye kuko bahuye n'imbogamizi zitandukanye zirimo gukora impanuka, imodoka gupfa moteri n'ibindi.

Ati 'Uyu mwaka ni umwaka utari woroshye, ni umwaka twagiye tugiramo ibibazo byinshi, hari aho twageze imodoka ikava mu muhanda (sortie) tugakora niba nabyita impanuka, hari ibibazo twagiye duhura nabyo.'

'Ikindi kibazo twahuye nacyo, kubera imodoka ishaje twamennye moteri, biba ngombwa ko tugura indi, twiyambaza iyindi mu gihe gito kandi isiganwa ryari ryegereje ntabwo byari byoroshye gushyiramo moteri nshya ugahita ukina, ntabwo byari byoroshye.'

Nyuma yo kwegukana Shampiyona y'u Rwanda ubu barimo gutekereza no kujya guhatana no hanze y'u Rwanda.

Ati 'Umwaka utaha turateganya kwitabira Shampiyona y'u Rwanda ariko tukitabira na shampiyona mpuzamahanga, turashaka kujya muri Kenya, Uganda n'ibindi bihugu byo muri Afurika, turashaka gukina 'Africa Rally Championship''.

Yanagiriye inama abari n'abategarugore ko batagomba kwitinya ahubwo bashyiramo umuhate mu byo bakora kuko iyo ushatse ikintu byanze bikunze ubigeraho.

Ati 'Bashyiremo umuhate mu byo bakora, yego hari igihe bifata umwaka, bifata imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze ariko byatinda ugeraho ukabigeraho, nabatera imbaraga zo kwitinyuka no kugerageza bagashyira imbaraga mu bintu byose bakora, icyo ukunze kiragukundira, icyo ushaka kikagushaka.'

Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2017, yagiye gukina umunsi wa nyuma n'ubundi ahabwa amahirwe kuko yari imbere mu manota, mu duce dutandatu twakiniwe mu mihanda ya Munyaga, Musha, Rwamagana, na Cyaruhogo, Kalimpinya Queen wakinanaga na Ngabo Olivier bakoresheje isaha imwe, iminota 53 n'amasegonda 14, barusha iminota 31 n'amasegonda 31 Rutuku Mike wakinanaga na Gasarabwe Alain mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Dusingizimana Salvator wakinanaga na Kubwimana Emmanuel.

Mu modoka esheshatu zakinnye iri rushanwa, ebyiri zari zitwawe na Murengezi Bryan wari kumwe na Mpano Avy-Michel na Hakizimana Jacques wakinanaga na Ish-Kevin ni zo zitasoje isiganwa.

Kalimpinya yegukanye Shampiyona y'Igihugu nyuma y'imyaka itatu atangiye gukina amasiganwa y'imodoka nk'umupilote.

Uyu mukobwa winjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu 2019 nk'umupilote wungirije, ni we mupilote rukumbi wakinnye amasiganwa atanu yabaye muri Shampiyona y'Igihugu ya 2025 yose akayasoza.

Ayo ni '1st Sprint Musha Rally- GMT' yegukanye muri Gicurasi, Rwanda Mountain Gorilla Rally yabayemo uwa cyenda muri Nyakanga, '2nd Sprint Nyirangarama Rally' yabayemo uwa kane muri Nzeri, Huye Rally yabayemo uwa gatatu mu Ukwakira na Rallye des Mille Colline yegukanye.

Mugenzi we bakinana, Ngabo Olivier ni we wasoje umwaka ari we 'co-pilote' w'umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa mu modoka.

Mu cyiciro cy'abakinisha imodoka zikururira imbere, uwegukanye irushanwa ni Rutabingwa Gratien naho mu bapilote bungirije uwa mbere yabaye Munyaneza Irénée bakinana.

Kalimpinya yavuze ko uyu mukino w'Amamodoka ari umukino uhenda cyane rero akaba yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo ATECAR Garage yabafashije gutegura imodoka, BPR, Car Baba n'abandi bose bafatanyije muri iri siganwa.

Kalimpinya yegukanye Shampiyona nyuma y'imyaka 3 ayishaka
Ngabo Olivier ugenda umufasha yabaye umupilote wungirije wahize abandi mu 2025
Yavuze ko uyu mwaka bagowe n'ibibazo birimo n'imodoka ishaje



Source : http://isimbi.rw/inzira-y-inzitane-yagejeje-miss-kalimpinya-ku-kweguka-shampiyona-y-u-rwanda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)