Impamvu Mutsinzi Ange Jimmy abona APR FC izitwara neza umwaka utaha kurusha ushize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC wo mu mutima w'ubwugarizi, Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko iyi kipe umwaka utaha izitwara neza kurusha uwabanje bitewe n'uko bazaba bamaze kumenyerana cyane, hakiyongeraho n'uburyo yiyubatse igura abakinnyi n'abatoza.

N'ubwo umwaka ushize w'imikino wa 2019-2020 shampiyona itarangiye kubera COVID-19, APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe.

Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, Mutsinzi Ange Jimmy yavuze ko umwaka utaha uzababera mwiza bitewe n'uko bazaba bamaze kumenyerana cyane bitandukanye n'umwaka ushize aho bahuye abenshi ari bashya.

Yagize ati'Urebye uko twitwaye umwaka ushize navuga ko umwaka utaha biziyongera cyane kuko twari tutaramenyerana, ubu turi kumwe turaziranye, abakinnyi ni benshi kandi baba bashaka umwanya ubanza mu kibuga, dufite intego yo kugera mu matsinda y'imikino nyafurika kandi tugomba gukora cyane tukagerayo."

"Amarushanwa nyafurika buri mukinnyi wese azaba ashaka kwitwaramo neza kugira ngo yigaragaze abonwe n'amakipe yo hanze abe yakwerekezayo nk'inzozi za buri wese, igikombe cya CECAFA Kagame Cup nacyo twese tunyotewe kuba twagitwara, urebye umwaka utaha uzaba mwiza cyane kuri twe.'

Uburyo iyi kipe yiyubatse yongeramo abakinnyi nka rutahizamu Jacques Tuyisenge wakinaga muri Angola, Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nshanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu bato b'iyi kipe, ukongeraho umutoza Pablo Morchón wongerera abakinnyi ingufu, ni kimwe mu bituma bizera ko bazitwara neza cyane mu mwaka w'imikino 2020-2021.

Jacques Tuyisenge rutahizamu witezweho byinshi muri APR FC
Yannick Bizimana, rutahizamu wavuye muri Rayon Sports
Nsanzimfura Keddy, umwana wavuye muri Kiyovu Sports, APR FC imubonamo ejo hazaza heza
Umutoza Pablo ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, bamubonamo ubushobozi bwinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-mutsinzi-ange-jimmy-abona-apr-fc-izitwara-neza-umwaka-utaha-kurusha-ushize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)