Ntibisanzwe umugabo yatandukanye n' umugore we arongora nyirabukwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Clive Blunden yatunguranye atanga ubuhamya bw'ukuntu yatandukanye n'umugore we, Irene Little, bari bamaranye imyaka 8, nyuma agahita yishumbusha nyirabukwe witwa Brenda, gusa umubano wabo wahise uzamo ikibazo kuko uyu mugabo yahise afungwa azira kwica amategeko.

Clive Blunden na Brenda wahoze ari nyirabukwe bamaze imyaka 30 babana ariko bashyingiranwe byemewe n'amategeko muri 2007, nyuma yo kwitabaza inkiko bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo mu kirego cyatumye ingingo z'amategeko zigera kuri 500 zihinduka.

Clive yafunzwe mu mwaka wa 1997 nyuma yo gutangaza ko agiye gushyingiranwa n'uyu nyirabukwe, ubutabera bukamushinja kunyuranya n'amategeko.

Uyu mugabo yabwiwe ko agomba gufungwa nibura imyaka 7 kubera kwica amategeko ariko aba bombi bahisemo kwitabaza amategeko ngo abarenganure.

Clive yasabye ko iri tegeko ryamubuzaga gushyingiranwa na nyirabukwe yihebeye rikwiriye kuvaho, ndetse yandikira urukiko rw'uburayi biza kurangira iri tegeko rikuweho muri 2005. Mu buhamya bwe, Clive yabwiye ikinyamakuru The Mirror ati:

'Abantu bibwiraga ko tutazarambana ariko ubu turakomeye cyane. Duhora hamwe amasaha 24 ku minsi irindwi kandi urukundo rwacu rurihariye.'

Uwahoze ari nyirabukwe kuri ubu akaba ari we mugore we, Brenda,  yamwunganiye muri aya magambo, ati:

'Clive n'umugabo w'igitangaza uhora anyitaho. Nshobora gushaka gushwana nawe ariko agerageza kunturisha.'

Uwahoze ari umugore wa Clive Blunden batandukanye bamaranye imyaka 8 witwa Irene Little, yanze kwitabira ubu bukwe bwa nyina kubera ko ngo yamugambaniye cyane. Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru People ati:

'Sindabasha kumenya mama uwo ariwe na rimwe. Yarangambaniye bikomeye. Uriya muntu uhora asekana n'uwahoze ari umugabo wanjye, bakifotoza ndetse bakaniyemeza kongera gusezerana n'umwanzi wanjye.'

Clive na Brenda batangiye guteretana mu mwaka wa 1989, nyuma y'imyaka 4 uyu mugabo atandukanye n'umugore we Irene. Uyu mugabo yabwiye BBC uko batangiye ati:

'Nakundaga kujya gusura abana mu nzu ye. Twakundaga kuganira, tugasangira nkuko umubano usanzwe umera. Muri icyo gihe byari ibintu bisanzwe. Namaze imyaka 4 ndi njyenyine.'

Uyu mugabo yavuze ko umwanzuro wo kubana na nyirabukwe wateje umwuka mubi mu miryango yabo ariko ngo bombi bubatse umubano ukomeye.

Clive yashyingiranwe n'umugore we wa mbere Irene mu mwaka wa 1977 hanyuma babyarana abakobwa babiri mbere yo gutandukana muri 1985 akishakira nyirabukwe.

Irene Little yashinje Clive Blunden kumuhohotera ubwo babanaga gusa uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko batandukanye bapfuye gukora akazi ka nijoro yari afite.

Uyu Brenda yihanganishije umukobwa we ati 'Numva nkwiye kumusaba imbabazi kandi mpora mpangayikishijwe n'umutekano we gusa niwe uzi ibyo anyuramo.'

Clive Blunden na Brenda wahoze ari nyirabukwe bamaze imyaka 30 babana



Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/ntibisanzwe-umugabo-yatandukanye-n-umugore-we-arongora-nyirabukwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)