Menya imirongo ubona mu kiganza cyawe icyo isobanura, ndetse usobanukirwe n' icyo ivuze ku buzima bw' urukundo rwawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kera ,abantu bareba mu biganza byabo ariko nti basobanukirwe n'icyo imirongo iba mu biganza byabo isobanura, iyi mirongo abantu bose nti bayihuza kubera imiterere y'umubiri, ariko buri wese n'ubwoko bw'ikiganza cye bigira aho bihurira n'imyitwarire ye muri sosiyete ndetse n'ubuzima abayeho mu rukundo.

Inzobere zitandukanye ku isi zagaragaje isano ihurirwaho n'abantu bahuje ubwoko bw'imirongo yo mu kiganza,aya masano ahanini ngo yibanda ku mico ya ba nyirayo n'uko bitwara mu rukundo.

Urubuga Wikihow rugaragaza ko habaho ubwoko 4 bw'imirongo yo mu kiganza (heart lines), ngo buri bwoko bukaba bufite ibisobanuro ku mico, imyitwarire ndetse n'imibereho mu rukundo mu bantu.

1. ubwoko bwa mbere bw'ikiganza ni igihe umurongo wo hejuru (fatizo) mu kiganza ugarukira hagati mu rutoki rwa musumba zose

Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere zo mu buhinde mu gitabo zise 'Human natures' zagaragaje ko umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza aba afite imico y'umuyobozi mwiza kuko mu mpano ze aba yarabivukanye.

Umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza, ngo ntakunda gukorera ku gahato cyangwa kuvugirwamo, agira imyitwarire myiza kandi akaba umunyabwenge cyane mu gufata imyanzuro atagendeye kubandi.

Mu rukundo bakunda kwikanyiza no gukunda ibintu cyane kurusha gukunda umuntu n'umutima we mwiza cyangwa ubwiza bwe.

Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa B ,ni abantu bakunda kwigenga kandi bakanga akavuyo, ndetse no kubakunda biravuna kuko baba badashaka ko hagira ubinjirira mu buzima.

2. ubwoko bwa kabiri ni igihe umurongo wo mu kiganza cyawe ugarukira mu ihuriro ry'urututoki rwa musumbazose na Mukubitarukoko

Mu buzima busanzwe aba ari abantu bakunda kugirirwa icyizere, bagira imico myiza kandi akenshi bakaba inyangamugayo.

Ku bigendanye n'uburyo bwo kwitwara mu rukundo, ni abantu bagira urukundo rwinshi, bimariramo uwo bakunze kandi mu gihe kitari kirekire bakundanye.

Nti batinya kugaragaza amarangamutima y'urukundo kimwe no kwiyorobeka mu rukundo Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa A (groupe A).

Ni abantu bihutira gufata imyanzuro kandi yuje amarangamutima bashingiye kucyo abo bari kumwe bifuza.

3. Ubwoko bwa gatatu ni igihe umurongo wo hejuru mu kiganza urangirira hagati mu urutoki rwa Mukubitarukoko

Mu gitabo 'Master of Lovers' inzobere zo muri Amerika zagaragaje ko umuntu ufite ikiganza cy'ubu bwoko aba afite imico ijya gusa cyane n'iy'uwo mu bwoko bwa mbere.

Batandukanira ku kuba abafite ubu bwoko bw'ikiganza bagira urukundo rw'ukuri kandi nti bakunde ibintu kurusha gukunda umuntu n'ubwiza bwe n'umutima we.

Nti bakunda kujarajara mu rukundo ndetse batinya cyane kwishora mu rukundo kuko bakunda bihamye bitagira imikino no kujenjeka.

Akensi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa AB groupe (AB) muri bo baba bumva bagomba gukundwa kurusha gufata iyambere ngo bagaragaze urukundo rwabo.

4. ubwoko bwa kane ni igihe umurongo wo mu kiganza uhurira hagati y'urutoki rwa Mukubitarukoko n'urwa Nyangufi nyirazo

Umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza ngo mu mico ye aba yihangana cyane, azirikana kandi akita ku kintu icyo ari cyo cyose kimureba,agira urukundo rugaragarira buri wese kandi akagwa neza, ahorana ibyishimo n'igitwenge kabone n'iyo yaba ari mu kibazo usanga abasha kubyitwaramo neza.

Akenshi aba bantu bakunze kuba bafite ubwoko bw'amaraso bwa 0 (groupe 0).
Mu rukundo nti bazarira, bafata iyambere mu rukundo kuko baba bazi icyo bashaka, akenshi kandi bagira ipfa ry'imibonano mpuzabitsina.

N'ubwo ubwoko bw'imirongo yo mu kiganza ari bwinshi kandi bugiye butandukanye ariko hashingiwe ku mirongo fatizo, ubu bwoko bugira amoko ane ajyana kenshi n'ubwoko bw'amaraso ( groupe sanguin).

Birashoboka ko umuntu yagira ubwoko bw'umurongo budahuje n'ubwo amaraso nk'uko twabivuze haruguru, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ibi bihura ku kigero cya 81.9%.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/menya-imirongo-ubona-mu-kiganza-cyaweicyo-isobanura-ndetse-usobanukirwe-n-icyo-ivuze-ku-buzima-bw-urukundo-rwawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)