Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) Yongeye gutegura igiterane cy'abubatse ingo kizabera kuri murandasi (Internet) #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni igiterane gitegurwa n'iyi minisiteri ku bufatanye n'Agakiza.org, kizaba kuya 15, Kanama 2020 guhera Saa 15-17. Intego yacyo iragira iti “ Uruhare rw'ubudahemuka mugukomeza umubano w'abashakanye”aho muri iyu mwaka kizaba hifashijwe ikoranabuhanga kuri Murandasi( Internet), hagamijwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya korona virusi( Covid19). Ni igiterane gikunzwe na benshi by'umwihariko ababubatse ingo ukurikije umusaruro cyagiye gitanga mu myaka yatambutse. Nubwo byabaga byiza cyane kubonana imbonankubone kubakunzi b'iki giterane bagiye bakitabira, ariko nta kabuza ko abazagikurikiranira ku ikoranabuhanga bazungukiramo byinshi. Iki giterane kizitabirwa n'abigisha batandukanye basanzwe bazwiho ubunararibonye ku nyigisho z'umuryango barimo:Dr Canon Antoine Rutayisire, Pasiteri Hortense Mazimpaka, Pasiteri Senga Emmanuel n'abandi bashumba batandukanye. Pasiteri Desire Habyarimana uyobora Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) n'Agakiza.org unamenyerewe mu kiganiro Ubutumwa bukiza gihita ku Agakiza TV ndetse no kuri Radiyo Umucyo (102.8) yagize ati” Kubera igihe cya Covid-19 tudashobora guteranira hamwe, tuzakoresha uburyo buri live kuri Channel yacu ya Youtube Agakiza TV, tuzakoresha Facebook, tuzakoresha Radio Umucyo 102.8, abadashobora kubikurikira ku buryo bw'ikoranabuhanga, bazifashisha radio. Tuzanakoresha Zoom aho tuzabamenyesha Code tuzakoresha”. Muri iki gihe umuryango wugarijwe n'amakimbirane cyane, atari mu miryango isanzwe gusa ahubwo n'iyagikristo. Ibi bikagaragazwa n'ubutane(divorce) bwazamutse cyane hagati y'abashakanye, ibintu bigaraza ko hakenewe inyigisho z'umuryango ku buryo buhoraho. Video yose wayisanga hano: [email protected]
http://dlvr.it/RdcY4c

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)