Burundi: Imyaka 16 irashize abantu 166 bo mu bwoko bw’Abanyamurenge biciwe mu Gatumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hari ku itariki ya 13 ukwezi kwa Munani 2004, ubwo Abanyamulenge 166 bicirwaga mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’u Burundi. Umutwe wa FNL, w’inyeshyamba zonyine zari zisigaye zikirwana wemeye ko ariwo wishe abo bantu, ariko usobanura ko washakaga gutera ikigo cya gisirikatre kiri hafi aho. Nyuma y’iminsi itatu abantu bagera ku 2000, bitabiriye umuhango wo kubaherekeza. Barimo uwari Perezida Domisiyani Ndayizeye, na Visi Perezida wa Congo Azarias Ruberwa nawe ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ruberwa yaragize ati: “ Ku itariki ya 13 Kanama, abateye bahisemo kwica Abanyamulenge, Abatusti b’Abanyekongo bahungiye mu Burundi kuva mu kwezi kwa gatandatu, ntibagira icyo batwara abandi badahuje ubwoko kandi bari hamwe”. Prezida Domisiyani Ndayizeye, yavuze ko abakoze ayo mahano bari bagamije kubangamira amahoro no gusubiza igihungu mu ntambara. Mu muhango wo gushyingura, hari Abatutsi bigaragambije baririmba indirimbo zamagana jenoside n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi. Abitabye Imana, n’ubwo buri wese yahawe isanduku ye, bahambwe mu mva rusange, basezerwaho n’abantu bashenguwe n’umubabaro. Bahambwe nyuma y’iminsi itatu bishwe. Ijwi rya amerika ritangaza ko byari biteganijwe ko abahashyinguwe by’agateganyo bategereje kuzasubizwa kuruhukira iwabo muri Congo. Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RdcY7P

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)