U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngiyi imisusire ya Pasiporo zizajya zikoreshwa

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.

Ni mu gihe Pasiporo nyarwanda z’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yatangiye gutangwa guhera 28 Kamena 2019.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rivuga ko abakeneye gusaba pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga bakwifashihsa urubuga rwa Irembo.

Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 itangwa ku 100000 Frw.

Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu. Ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw.

Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi gikomeza kibitangaza kandi,hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka 5, itangwa ku mafaranga 50 000 Frw.

Zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bituma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

The post U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/u-rwanda-rugiye-kujya-rukoresha-pasiporo-ihuriweho-na-eac/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)