Nitwa Mukamucyo Salima mfite imyaka 34, nkaba naratandukanye n’umugabo wanjye. Ariko twatandukanye ntabishaka kuko niwe ubwe wantaye ansiga munzu twakodeshaga ansigana n’abana 3 twabyaranye. Mu by’ukuri icyatumye anta si uko yari anyanze, ntanubwo ari uko atankundaga, si n’uko wenda hari ikibazo twari dufitanye, ahubwo n’uko yabonaga inzara igiye kuzatwicira mu nzu, kuko twari dufite ubukene buteye ubwoba, ubwo rero abonye bikomeye afata icyemezo kigayitse cyo kudusiga. Gusa si ibyo gusa ahubwo yanahoraga ancyurira ambwira ngo niwe ungize ngo ntamufite nakwipfira. Icyamuteraga kubivuga n’uko kuva twabana ntakintu na kimwe nigeze nkora kinjiza, ahubwo niwe winjizaga wenyine niwe wari utunze urugo. Ubwo rero mu byamujyanye harimo no gushaka kunyereka ko ntakintu na kimwe nageraho ntamufite. Yumvaga ko nzamwirukaho ndetse nkanamwingingira kugaruka mu rugo. Akimara kugenda rero nahise mbona ko ibintu bihinduye isura, nahise ndeka ubutesi ndahaguruka ntangira gushaka amafaranga. Burya iyo umuntu afite umugabo umuhahira bituma hari akazi runaka adakora kuko aba yumva gasuzuguritse ko gashobora gutuma umugabo we asuzugurwa. Ariko umugabo wanjye amaze kunta narahagurutse ndakora ntakazi na kamwe nasubizaga inyuma uko kaba kameze kose niyo kaba gasuzuguritse gapfa kuba katanjyana mu ngeso mbi. Akazi naragakoze byaba kuvoma, byaba kumesa, byaba kurera abakecuru, byaba kwikorera ibishingwe, byaba akazi ko mu rugo ariko nkagakora ntaha byaba no gucuruza agataro. Ako kazi gatandukanye nakoze kagiye kampa amafaranga make make, ngenda nyabika, mu gusoza rero nibwo nacuruje agataro nkajya ncuruza imbuto nzizengurutsa ahantu hose, nyuma naje gukodesha ibaraza ry’umuntu imbuto nkajya nzicururira kuri iryo baraza. Uwo muntu yaje guhomba maze mfata inzu yose, mu nzu nkahacururiza ibiribwa, aho kwibaraza nkomeza kuhacururiza imbuto. Ubucuruzi bwanjye bwakomeje kuzamuka ntera imbere cyane ubu nkaba nohereza imbuto nyinshi hanze y’igihugu. Umugabo wanjye rero abonye nteye imbere yaragarutse ansaba ko twakongera kubana, ambwira ko mu by’ukuri yankinishaga ko atari bugende burundu ahubwo ko yagiraga ngo mbone agaciro ke. Gusa naramuhakaniye mubwira ko inshuti nziza umuntu ayibona mu byago. Ubu rero aracyakomeje kunyirukaho ariko njye narahiye ko ntazasubirana nawe, akaba ari no muri urwo rwego nshaka umuntu twakundana ndetse tukabana. Uwumva twahuza yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/umugabo-wanjye-yantaye-azi-ko-ngiye-gupfa-ahubwo-bimbera-amarembo-yumugisha/