Muri iki gihe nta muhungu ukigira umukunzi umwe abahungu benshi usanga bafite abakobwa benshi babeshya. Hari umuhungu usanga ntamukunzi w’ukuri afite ahubwo afite abakobwa barenga 5 bose abeshya ko akunda. Iyo ukunda umuntu by’ukuri ntushobora kumenya ko aguca inyuma, ndetse baranabikubwira ukabihakana ukumva ko bakubeshya. Nakunze umusore n’umutima wanjye wose, abahungu b’inshuti ze bakamunshimira bakambwira ko nahisemo neza, ariko abakobwa b’inshuti zanjye bo bakambwirako uwo muhungu anca inyuma ariko simbyemere.

Igihe kimwe nagiye kumusura nsanga iwe hari imyenda y’umukobwa mubaza icyo iyo myenda ikora ahongaho ambwira ko hari umuturanyi wasize yanitse imyenda, maze imvura igiye kugwa ahitamo kuyimwanurira. Numvise ntakibazo kirimo ahubwo numva ko cheri wanjye ari umuntu mwiza wita no kunyungu z’abaturanyi. Hashize iminsi rero nagiye kumusura maze mu gutaha nibagirirwayo charger ya phone yanjye, bituma mugitondo nzindukira yo kugira ngo nyifate mbone kujya mu bindi ubwo rero mpita nsanga hari umukobwa waharaye ndetse mbona naya myenda nahasanze ari iye. Nahise nibwiriza icyo gukora. Ubu rero ndashaka umuhungu twakundana, nubwo abahungu benshi bangiritse ariko nziko nabavugisha ukuri bagihari. Nitwa Kayitesi Odeth ndashaka umusore utazantendeka tuzakundana tugatandukanwa n’urupfu. Ndahari nawe abaye ahari yanyansikira inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/nitwa-odeth-umusore-twakundanaga-yanshiye-inyuma-ndamufata-none-ndashaka-umukunzi/