Tanzania idahari ntawatureba nk'uku - Bruce Melodie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko igihugu cya Tanzania gifite uruhare runini mu gutuma umuziki wo muri Africa y'Iburasirazuba utumbagira by'umwihariko mu kurebwa ku mbuga mpuzamahanga ziwucuruza .

Itahiwacu Bruce uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania kuri ubu yavuze ko kimwe mu bituma abahanzi bo mu bihugu byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba bashobora kwinjirizwa agatubutse n'ibikorwa by'umuziki bakora bifitwemo uruhare n'umubare w'ababireba batuye iki gihugu gikora ku nyanja y'Abahinde.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri iki gihugu yitwa Crown Fm, Bruce Melodie yagize ati 'Njyewe naje gusanga imibare y'abareba ibihangano by'abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba ushobora kugabanuka mu buryo budasanzwe mu gihe waba ukuyemo ababireba bari muri iki gihugu.'

Bruce Melodie avuga ko kuba iki gihugu aricyo gifatiye runini umuziki wo mu karere bituruka ku muco w'abagituye wo gukunda umuziki biza byiyongera ku mubare wabo n'uburyo kubona ihuzanzira rya murandasi bisa n'ibyoroshye kandi bihendutse ugereranije na byinshi mu bindi bihugu byo mu karere.

Ati 'Usibye kuba abatuye Tanzania ari benshi interineti iri hose ariko kandi bakunda umuziki bidasanzwe ku buryo hari utubyiniro dutarama ku wa mbere ibintu utazigera ubona i Kigali.'

Bruce Melodie uri muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora umuziki we by'umwihariko kumenyekanisha indirimbo Pom Pom aheruka gukorana n'abarimo Diamond Platinumz uvuka muri icyo gihugu, yanateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko hari amafaranga yishyuye uwo muhanzi kugira ngo bakorane bakorane iriya ndirimbo.

Iyi indirimbo yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2026, ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo The New year Groove yahuriyemo na The Ben,yayihuriyemo na Diamond Platinumz na Brown Joel, ikaba imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 4 mu gihe cy'ibyumweru bine gusa.

Bruce Melodie asanga Tanzania ifite uruhare runini mu kurebwa k'umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba



Source : http://isimbi.rw/tanzania-idahari-ntawatureba-nk-uku-bruce-melodie.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)