Madebeats yatashye mu Rwanda burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prodcer Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda mu buryo bwa burundu nyuma y'imyaka isaga itatu n'igice yibera mu Bwongereza.

Mucyo David wamamaye mu gutunganya umuziki nka Madebeats yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026.

Uyu mugabo w'imyaka 28 yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza ibikorwa bye byo gutunganyiriza umuziki mu Rwanda.

Yagize ati 'Ngaruwe no gukora imiziki, iyo mu Rwanda no mu Bwongereza ni inzira ebyiri ubona ko zitandukanye, hari ukuntu wakurikira ibya hariya ugasanga ibya hano wabitaye. Ngarutse kugira ngo nkomeze ibyo nari narubatse.'

Muri 2022 nibwo Madebeats yimukiye mu gihugu cy'u Bwongereza nyuma yari amaze kugira izina rinini muri uyu mwuga mu Rwanda.

Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/madebeats-yatashye-mu-rwanda-burundu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)