Dicel Security Company basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, ku Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro, aharuhukiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 105.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rufite amateka akomeye yaranze ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kuko benshi biciwe kuri uyu musozi wo mu Karere ka Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.

Abakozi n'abayobozi ba Dicel Security Company basuye uru rwibutso mu gukomeza kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside.

Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa n'amwe mu mateka akomeye yaranze ibi bihe by'icuraburindi.

Nyuma yo kunamira abazize Jenoside, berekeje ku Busitani bwo Kwibuka bukubiyemo ibice bitandukanye bifite amateka yaranze ibihe by'iminsi 100 ya Jenoside yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100; birimo ubuhungiro bwa bamwe mu barokotse bihishe mu masaka, urufunzo, ibishanga n'ibindi.

Bwubatswe mu rwego rwo kubungabunga amateka no kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo yabayeho muri ibi bihe n'uruhare ibidukikije byagize mu kurokora Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Dicel Security Company, Ambasaderi Joseph Mutaboba, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bifatanye n'Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mbere Abanyarwanda bari babanye neza gusa ubwo abakoloni bazaga gukoloniza u Rwanda bifashishije ibyiciro Abanyarwanda babagamo babyifashisha mu kubacamo ibice.

Ati 'Mbere y'abakoloni Abanyarwanda twari bamwe batwigisha gutandukana ndetse baducamo ibice baduha amoko tutagiraga.'

Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Gategabondo Pierre, yasabye abakozi b'iki kigo kurangwa n'indangagaciro nyarwanda bamenya kubahana mu byo bakora.

Ati 'Turasaba abakozi kumenya kubana, kubahana, gukorana neza ndetse no gushyira imbere umuco Nyarwanda ndetse no kurwanya ibishobora gutuma batana.'

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo Abatutsi barenga 105.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dicel-security-company-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyanza-ya-kicukiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)