Kapiteni w'Amavubi yatandukanye n'ikipe ye, Sahabo atandukana Standard de Liege #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri b'abanyarwanda, Bizimana Djihad wakiniraga Al Ahli Tripoli na Hakim Sahabo wakiniraga Standard de Liege, batandukanye n'aya makipe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kapiteni w'Igihugu y'u Rwanda, Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli ikina icyiciro cya mbere muri Libya nyuma y'umwaka umwe ayikinira.

Ati "Ndashaka gushimira buri wese muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe muri yo. Byari byiza kubana n'abakinnyi b'abahanga, abatoza ndetse n'abafana b'igitangaza.'

'Nshimira ubufasha mwampaye, amasomo, ubunararibonye nungutse mu gihe nari hano. Nifurije ikipe ibyiza mu gihe kuzaza.'

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati wayigiyemo avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine atishimiye umwanya ahabwa wo gukina.

Bizimana Djihad yakiniye Amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC zo mu Rwanda, Waasland-Beveren na KMSK Deinze zo mu Bubiligi.

Ku rundi ruhande, umukinnyi w'umunyarwanda wakiniraga Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo yamaze gutandukana n'iyi kipe ayo agiye gukina mu Bugereki (Greece).

Uyu mukinnyi watangiye uyu mwaka w'imikino akina akaza guhura n'imvune ikamusubiza inyuma, yahisemo gutandukana n'iyi kipe ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Sahabo akaba yamaze kugera muri Greece aho agiye kurangizanya AEK Athens ikina mu cyiciro cya mbere muri Greece aho yamutanzeho miliyoni 1.5 by'Amayero.

Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli
Hakim Sahabo yatandukanye na Standard de Liege



Source : http://isimbi.rw/kapiteni-w-amavubi-yatandukanye-n-ikipe-ye-sahabo-atandukana-standard-de-liege.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)