Theo Bosebabireba yahishuye uko yamaze ukwezi kose agira inzozi mbi kubera akababaro yatewe n'inshuti ye yagiye kubikira urupfu rw'umubyeyi we akamwitura kumushinyagurira.
Uwiringiyimana Theogene yavuze ko ubwo yari akiri umusore akora akazi kagayitse karimo no gucukura imisarane y'abaturage yaje guhura n'igikomere cy'amarangamutima yatewe n'uwo yari yitezeho amakiriro hanyuma akaza kumutenguha.
Mu kiganiro na ISIMBI, Theo Bosebabireba yatangaje ko ibi byabaye ubwo umubyeyi we yitabaga Imana amufite mu ntoki ndetse biba mu gihe nta muntu mukuru wari uhari kuko abenshi bari bagiye mu nteko rusange y'akagari bari batuyemo.
Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza ngo yahise yiyambaza umugabo wari inshuti ye gusa ashengurwa n'uko yahise atangira kumubarira mu maso amafaranga asaga ibihumbi ijana yari afite arangije aho kuyamuha amubwira amagambo atajya yibagirwa.
Ati 'Namubikiye urupfu rwa mama gusa nsanga bamaze kumuha amafaranga ibihumbi ijana by'inka ye yari amaze kugurisha."
'Icyo yakoze yaje imbere yanjye ayambarira mu maso arambwira ngo 'dore sha! Ibi ni ibihumbi ijana iyo ubifite uba uri umukandida wo kugira miliyoni ahita ayashyira mu mufuka we aragenda.'
Yakomeje ashimangira ko yamaze igihe kirenga ukwezi kose agira inzozi mbi zerekeye uyu mugabo wamufatanyije n'agahinda ko kubura umubyeyi yarimo anyuramo hanyuma akumusuzugurira ubukene yari afite.
'Namaze nk'ukwezi kose numva iryo ijwi rimbwira ngo 'iyo ufite ibihumbi ijana ni itangiriro rya miliyoni.' Naricuraga nkababara cyane kubera uwo mugabo.'
Theo Bosebabireba anaherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nubundi Barabizi' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi cumi na bitandatu mu gihe kitageze ku cyumweru ishyizwe kuri shene ye ya YouTube.
Source : http://isimbi.rw/uko-theo-bosebabireba-yagiye-kubikira-inshuti-ye-urupfu-rwa-nyina-ahubwo.html