Zeo Trap yahishuye izina ry'alubumu igiye kumuhuriza hamwe na Chaka Fella #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Zeo Trap yahishuye ko we na bagenzi be barimo Chacka Fella babarizwa inzu ifasha abahanzi ya 'Kavu Music' bitegura gushyira hanze album nshya bise 'Baturekure' mbere y'uko uyu mwaka ugera ku musozo.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Byiringiro François wamamaye mu muziki nka Zeo Trap yatangaje ko we na bagenzi be babana mu itsinda rya Kavu Music bari kwitegura gushyira hanze album ya mbere bose bazaba bahuriyemo muri uyu mwaka benshi mu bayigize buri umwe yagiye ashyira hanze Album ku giti cye.

Yagize ati 'Mu busanzwe twebwe twari dufite umugambi wo kuvuga ngo buri muhanzi uba muri Kavu-gang ni yo yavamo yazajya afatwa nk'umuhanzi wihariye udashingiye ku itsinda nubwo dukorera hamwe, ni yo mpamvu haba njyewe, Bodack na Chacka Fella twashyize hanze album, ubu rero hakurikiyeho iyo duhiriyeho.'

Nk'uko yakomeje abishimangira iyi album bise 'Baturekure' izaba iri ku miyoboro ya Label ya Kavu Music abarizwamo anayihuriyemo n'abandi barimo Dondada, Bodack, Bwiru Majagu na Chaka Fella aho kuba ari iye ku giti cye.

Yongeyeho ati 'Iyi album isigaje ibintu bike tukayishyira hanze, tuzayishyira ku mbuga nkoranyambaga n'izindi platform za Kavu Music aho kuyishyira kuri channel z'abahanzi ku giti cyabo.'

Ihene y'Agasozi nk'uko akunze kwiyita yanagaragaje ko habayeho ugutinda mu bikorwa byo gusohora iyi album ahanini kwatewe n'uko benshi mu bahanzi babariza muri Kavu Music barimo Chaka Fella na Bodack bari bahugiye mu kumenyekanisha ibikorwa byabo by'umuziki.

Ati 'Ni album twese duhuriyemo nk'abahanzi twanagombaga no kuba twarayisohoye mu mezi ashize tugisohora indirimbo twafatanije twese yitwa 'Baturekure', gusa nyuma yaho hazamo kwita ku bikorwa byacu kuri buri muhanzi giti cye ariko turayishyira hanze vuba bitarenze uyu mwaka. '

Mu buryo buteye amatsiko uyu muraperi uherutse gushyira hanze album yise 'Ntabwo Anoga' iri mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka mu njyana ya Hip Hop, yerekanye ko igitekerezo cyo kwita iyi Album 'Baturekure' cyaturutse ku burebure bw'intera yabaga hagati y'aho abahanzi batahaga mbere ubwo bahuraga byatumaga bamwe badatahana n'abandi ubwo babaga bari nko gukora nk'inama.

Ati ' Buri wese yari atuye ahandi hatandukanye n'aha mugenzi we, rero iyo twegerezaga amasaha akuze bamwe bataha kure wajyaga kumva baraturabuye bati'turashaka gutaha' aho ni naho iyo mvugo yo kuvuga ngo ' baturekure dutaha kure' yavuye.'

Muri uyu mwaka wa 2025, Kavu Music bigaragara ko bashyize imbaraga mu gutuma abantu babamenya binyuze mu muziki mwiza mu njyana ya HipHop bijyanye n'uko Zeo Trap yashyize album yise 'Ntago Anoga', Chaka Fella asohora iyo yise 'Birakaze ku mihanda' ndetse na Bodack ashyira hanze alubumu ye ya mbere yise 'Kuri Time'.

Zeo Trap yavuze ko bagiye gusohora album nshya



Source : http://isimbi.rw/zeo-trap-yahishuye-izina-ry-alubumu-igiye-kumuhuriza-hamwe-na-chaka-fella.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)