Umukinnyi wo hagati w'Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yatandukanye na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, nyuma y'imyaka itandatu yari amaze ayikinira ndetse akabera umwe mu nkingi zayo zikomeye.
Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, bugaragaza ko yakunze buri wese bayibanyemo mu myaka yari ahamaze.
Yagize ati 'Ndashaka gufata uyu mwanya nkagaragaza amarangamutima yanjye kuri buri wese muri iyi kipe. Kuva nayigeramo mu 2019 mwanyakiriye neza, muranyizera, mumfasha gukora urugendo ntazibagirwa. Ntabwo binyoroheye kuvuga ngo 'murabeho', kuko muri iyo myaka yose Sandvikens IF yari umuryango kuri njye.'
'Hari ibyo nzahora nibuka, imbaraga n'umubano twubatse bizaguma mu mutima wanjye. Ku bayobozi banjye, ku batoza, ku bakinnyi bagenzi banjye, abafana n'undi wese wari muri uyu muryango, mwarakoze kubw'urukundo, icyizere n'ibihe byiza twasangiye. Mu gihe nteye indi ntambwe, nzakomezanya ibyiza mwampaye. Nta kindi nabona nakwifuriza ikipe usibye intsinzi.'
Mukunzi Yannick, w'imyaka 30, ari mu Banyarwanda bamaze igihe kinini bakina hanze y'igihugu. Yageze muri Sandvikens IF mu 2019 ayifasha kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Gatatu, ariko yamaze imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye ya 'ligament croisé' yagize inshuro ebyiri.
Gusezera kwa Yannick wagiye agira imvune rimwe na rimwe zigatuma adakinira ikipe ndetse n'ikipe y'igihugu bigeze ku musozq benshi bahamya ko ari umwe mu banyarwanda bitwaye neza hanze y'igihugu.
Ari mu Rwanda, Mukunzi Yannick yaciye mu ikipe ya APR FC ari nayo yakuriyemo aza no kujya muri Rayon Sports nayo yavuyemo yerekeza hanze y'u Rwanda.