U Rwanda rwakajije ingamba ku mipaka n'ahandi mu gukumira Ebola (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu, nta muntu uragaragara mu Rwanda arwaye Ebola, nta n'urakekwaho iyi ndwara cyangwa ibimenyetso byayo. Imipaka y'igihugu nayo ni nyabagendwa ariko hashyizwe ingamba zo gukumira ko hagira uwinjiza mu gihugu iki cyorezo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko u Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ko icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, cyakwanjira mu Rwanda.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola.

Abo Ebola imaze guhitana, barenga 130.

Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandurwa n'abantu 57, yica 29.

Nyuma y'uko inzego z'ubuzima i Goma, zitangaje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola, u Rwanda na rwo rwahise rukaza ingamba zigamije gukumira icyo cyorezo.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, habaye inama yahuje abayobozi ku rwego rw'Intara, RBC, Akarere ka Rubavu, Ibitaro n'abayobozi b'imirenge ikora ku mupaka.

Muri iyo nama hafashwe umwanzuro wo gukaza ingamba ku mipaka yemewe, guhagarika burundu abaturage banyura mu nzira zitemewe, gukora ubukarabiro bwose bwo mu mipaka kugira ngo abinjiye mu gihugu bazajye babanza kwisukura intoki no guhagarika abaturage bava muri RDC bajya kuvoma amazi mu Rwanda.

Hari kandi gufungura Command Post ifasha mu gukurikiranira hafi icyo cyorezo, hashyirwaho irondo rigenzura umupaka ku manywa na nijoro n'ibindi.

Muri iyo nama kandi hanemejwe gushyiraho abaganga basuzuma ku mipaka yose kugira ngo hatangira uwinjira mu gihugu afite iki cyorezo cyangwa ibimenyetso byacyo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, yabwiye IGIHE ko mu ngamba zafashwe harimo no gufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukorera mu matsinda.

Ati 'Ikiri gukorwa ni uko hari gusuzumwa abinjira n'abasohoka. Abaturage bakaba basabwa gukorera mu makoperative niba basanzwe ari abacuruzi, bagakurikiza ingamba zashyizweho kugira ngo hakumirwe ikwirakwizwa rya Ebola.'

Yakomee ati 'Abambuka, abacuruzi bari gukorera mu matsinda basanzwe bahuriramo mu bihe by'ibyorezo tuba dufite, ibi bihe ntabwo ari bwo bwa mbere tubinyuzemo, ku buryo hagenzurwa urujya n'uruza ariko ubuhahirane ntibuhagarare.'

Yasobanuye ko abakora ingendo, bafatwa ibipimo by'umuriro ndetse hakanasuzumwa amateka y'urugendo rw'iminsi 21 kuko bifasha mu kumenya amakuru yaho umugenzi avuye.

Hanemejwe gushyiraho ahantu hifashishwa mu gukurikirana abantu baba bagaragaweho n'icyo cyorezo ndetse n'abashyizwe mu kato.

Ibyo byemejwe ko bishyirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero. Ugeze ku mupaka afatwa ibipimo birimo ibijyanye n'umuriro no kugaragaza imiterere y'ingendo ze mu gihe cy'iminsi 21 ishize kugira ngo hamenyekane aho yaba yarageze hose.

Iyo bigaragaye ko hari ikimenyetso gishobora kuganisha kuri Ebola, ukigaragaweho ahita ajyanwa muri icyo kigo Nderabuzima cyagenwe kugira ngo yitabwe by'umwihariko.

Uwera yagaragaje ko kugeza kuri ubu nta muntu uragaragarwaho n'ibimenyetso by'iyo ndwara ku buryo yajyanwa muri icyo kigo.

Yasabye abaturage gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho ubuyobozi bushyiraho kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe.

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari gukorera mu matsinda
Abari kuva n'abajya muri RDC basuzumwa umuriro hakanarebwa ingendo baherutse gukora mu minsi 21 ishize
Ku mipaka inzego z'ubuzima ziteguye gufasha abari mu ngendo zabo
Uburyo bwo gukaraba intoki n'amazi meza bwongeye gushyirwamo imbaraga
Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Ebola
Imbangukiragutabara yiteguye gutwara uwagaragarwao n'ibimenyetso bya Ebola
Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyagenwe nk'ahantu hagamije gufasha uwagaragarwaho n'icyorezo
U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira Ebola
Abaganga bariteguye gufasha abagaragarwaho na Ebola
Ibikoresho birimo udupfukamunwa byamaze kugezwa mu Karere ka Rubavu nubwo nta murwayi uragaragara mu gihugu
Mu kwirinda ko umuganga na we yakwandura, abanza kwambara akikwiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakajije-ingamba-ku-mipaka-n-ahandi-mu-gukumira-ebola

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)