Junior Giti yagaragaje King James nk'urugero ndashidikanywaho rw'uko umuntu wese ubarizwa mu gisata cy'imyidagaduro ugira neza kandi akirinda ishyari, igihe kigera akiturwa n'abo ibyo yakoze byagize ingaruka nziza.
Umusobanuzi w'amafilime, Junior Giti yatangaje ko mu buzima busanzwe abantu bakwiye kujya bazirikana ko ibyo bakorera bagenzi babo mu buryo budakwiye, mu gihe kizaza bigeraho bikabagarukira ndetse rimwe na rimwe byikubye inshuro mu bukana bw'ingaruka bigira.
Mu kiganiro na ISIMBI, Giti yifashishije urugero rw'imigirire ya King James mu kwerekana ko ubuzima bw'Isi ari muzunguruko ndetse ari nabyo byamusunikiye kugera ku kwizihiziha imyaka 20 mu muziki nta muntu bafitanye ikibazo.
Aho yagize ati 'Nabonye King James yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Njyewe biriya bimpa igisobanuro cyiza cyuko iyi wabanye n'abantu neza ,abantu ineza yawe barayibuka. Yaduhaye umuziki mwiza, turayikunda, ntiyahangana, ntiyatukana anirinda n'amakosa yose.'
Giti yavuze ko no kuba hakomeje gukwirakwira amakuru y'uko King James ashobora gukora ibitaramo bizamara iminsi ibiri ari impamvu yo guhamya ko abantu banywanye nawe kandi byose biturutse ku nyifato ye muri sosiyete.
Uyu ureberera inyungu z'abarimo Chriss Eazy atangaje ibi mu gihe nyuma y'iminsi itatu hashyizwe ku isoko amatike y'igitaramo cya King James, yashize ku isoko mu gihe hari hasigaye amezi atatu ngo igitaramo cy'uyu muhanzi kibe ku wa 1 Kanama 2026.
Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batabashije kubona amatike basabye ko hategurwa igitaramo cya kabiri ku wa 2 Kanama 2026 cyangwa kikimurirwa muri Stade Amahoro yakwakira abantu benshi.
Hari n'abifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hifashishijwe 'live streaming' ku bazaba batabashije kubona amatike.
Source : http://isimbi.rw/king-james-ni-urugero-rwemeza-ko-ineza-yiturwa-junior-giti.html