Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y'Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC, abarundi n'imitwe ya Wazalendo na FDLR. Mu bice bitandukanye birimo Kaziba, Katogota, Lubarika na Luvungi, humvikanye ibisasu biremereye n'amasasu menshi, bituma abaturage bicwa abandi barakomereka, ndetse ibikorwa remezo birangirika. Abarwanyi ba AFC/M23 bari bamenye ko ingabo za RDC n'izi Burundi bitegura kubagaba ho ibitero, bituma bahitamo kubisubiza inyuma.
Amakuru yizewe agaragaza ko ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, zibarasaho ibisasu umurundo biremereye byishe abaturage barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze. Ibi byateje ubushyamirane mu nzego za gisirikare za Kivu y'Amajyepfo, bamwe mu bayobozi bazo banashinjwa kuyobora nabi urugamba. Abaturage benshi bahungiye mu duce dutandukanye, mu gihe AFC/M23 yahisemo kwirinda kwinjira mu duce twuzuye abaturage kugirango batahatakariza ubuzima ari benshi ariko yo ikomeza kwirwanaho.
Ku rundi ruhande, byagaragaye ko igisirikare cya RDC cyagejeje amatoni menshi y'amasasu n'ibiribwa ku mutwe w'iterabwoba wa FDLR,imitwe myinshi irimo na Nyatura, kugirango bakomeze kurwanya AFC/M23. Aya masasu yoherejwe mu teritwari ya Masisi n'ahandi, abifashijwemo n'abayobozi bakomeye muri FARDC barimo Col Salomon Tokolonga, usanzwe uri ku rutonde rw'abafatiwe ibihano na Amerika kubera gushyigikira imitwe y'iterabwoba. Ibi bigaragaza ko RDC ikomeje gufatanya n'imitwe y'abicanyi irimo FDLR, mu gihe ibihugu byombi biteganya gushyira umukono ku masezerano y'amahoro.
FDLR, imaze imyaka myinshi ikorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo, ni yo soko y'ibibazo byinshi by'umutekano muke mu karere. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko RDC igifasha uyu mutwe mu buryo bweruye, binyuze mu kuyigezaho intwaro, ibiribwa n'ibikorwa bya gisirikare. Aya makuru yemeza ko FDLR ariyo ikomeje gutera ibibazo mu karere, itera ibitero ku baturage no gushyigikira imirwano ihoraho.
Mu gihe RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, imiryango irimo RED Tabara na Twirwaneho yo irahakana kuba mu mashyirahamwe yatangajwe n'ingabo z'u Burundi, ndetse ivuga ko intandaro z'ibibazo by'u Burundi zishingiye ku kutubahiriza amasezerano ya Arusha. Ibi nabyo byongera umutekano muke mu bice bya Minembwe na Uvira.
MONUSCO na yo ikomeje kugaragaza umusaruro muke mu guhagarika imirwano, nk'uko byagiye bigaragara kuva M23 yongera gufata intwaro mu 2021. Abaturage bakomeje kwibasirwa n'ubwicanyi, gufatwa ku ngufu no gutwarwa n'iyi mitwe yitwaje intwaro, byaje no gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi benshi bigaragambya basaba ingabo za Loni kuva muri Congo.
Muri rusange, ibi byose bigaragaza ko FDLR ari yo nkingi ya mwamba mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo no mu karere muri rusange, kubera ubufasha ihabwa na FARDC, ubucuti bw'igihe kirekire ifitanye n'abayobozi bayo n'uruhare rwayo mu gutuma imirwano ikomeza mu gihe ibihugu byombi byashakaga gushyira umukono ku masezerano y'amahoro i Washington muri Amerika.