Uzaba ari umunsi wo gupfa no gukira kuri Miss Kalimpinya na Ish Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Ish Kevin ndetse na Miss Kalimpinya Queen, bategerejwe i Rwamagana ku munsi wa nyuma wa shampiyona yo gusiganwa mu Madoka (Rally des Mille Collines) aho bombi bafite amahirwe yo kuyegukana.

Uyu munsi wa nyuma wa Shampiyona y'Amamodoka (Rally des Mille Collines) uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 ubere i Rwamagana mu Ntara y'Iurasirazuba, ni mu gihe uheruka wari wabereye i Huye.

Uzitabirwa n'abakinnyi b'abanyarwanda gusa kuko abakinnyi bo muri Uganda bagombaga kuzaryitabira bagize ikibazo cy'amikoro, uwabemereye inkunga ntiyayibahaye.

Ni isiganwa ryari riteganyijwe kuzaba iminsi ibiri ariko bitewe n'impamvu zitandukanye rikaba rizaba umunsi, mu bakinnyi bazaryatabira harimo Miss kalimpinya Queen umaze kumenyerwa mu gusiganwa mu Madoka ndetse n'Umuraperi Ish Kevin.

Iyi shampiyona ikinwa mu byiciro bibiri hari icyiciro cy'imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)' ndetse n'izikururira imbere zizwi nka 'two-wheel drive (2WD)'.

Muri ibyo byiciro byose nta na kimwe shampiyona iragenda ariko mu zikururira hose, Miss Kalimpinya Queen ni we uri imbere mu manota ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa.

Mu cyiciro cy'imodoka zikururira imbere, Rutabingwa Gratien na Ish Kevin ni bo bari imbere mu manota ndetse uzaza imbere y'undi ni we uzegukana shampiyona.

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kuzitabira umunsi wa nyuma wa Rally de Mille Collines ni 8 mu gihe hari n'abandi babiri bashobora kwiyongeraho.

Ish Kevin iki cyumweru gishobora gusiga atwaye Rally des Milles Collines
Miss Kalimpinya afite amahirwe yo kwegukana shampiyona mu cyiciro cy'imodoka zikururira hose



Source : http://isimbi.rw/uzaba-ari-umunsi-wo-gupfa-no-gukira-kuri-miss-kalimpinya-na-ish-kevin.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)