Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yabwiye Abadepite ko hazakomeza kuba impinduka mu ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe cyose bigaragara ko nta musaruro urimo kubobeka.
Ibi yabitangaje ejo hashize ubwo yari abajijwe na Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Depite Rutebuka Balinda ku ihandagurika rikunda kuba mu ikipe y'igihugu Amavubi mu bijyanye n'abatoza ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA buhindagurika buri munsi kandi bikagira ingaruka.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko izi mpinduka zose ziba mugushaka intsinzi.
Ni naho yanze kubeshya Abadepite ababwira ko iri hindagurika rizakomeza kuba mu gihe cyose batarabona intsinzi.
Ati "Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry'abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n'umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.'
Yakomeje avuga ko batanejejwe n'umusaruro w'ikipe y'igihugu bityo ko barimo gukora ibishoboka byose ngo banaze impano nshya zikina hanze y'u Rwanda.
Ati "Hagati aho ntabwo tunejejwe n'ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n'izindi mpano z'Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze zikaza zikuzuzanya n'izo dufite aha.'
Kugeza ubu Amavubi nta mutoza afite kuva muri Mutarama 2026 atandukana na Adel Amrouche aho ubu uyu mwanya uri ku isoko barimo gushaka umusimbura we.
Source : http://isimbi.rw/minisitiri-wa-siporo-yanze-kubeshya-abadepite-ababwiza-ukuri-ku-kibazo-cy.html