Inteko Rusange yasheshwe, bizagenda bite? Umunyamuryango wa Rayon ni inde? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibaruwa ya RGB yagiye hanze isesa inzego zose za Rayon Sports zirimo n'Inteko Rusange, icyahise cyiza mu mitwe ya benshi ni ukwibaza ubu umunyamuryango wa Rayon Sports uwo ari we.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ni bwo nyuma y'ibibazo by'ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere, RGB yasheshe inzego zose za Rayon Sports hashyirwaho komite y'agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy'amezi atatu.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 RGB kandi yanditse ibaruwa imenyesha ko n'Urwego rukuru (Inteko Rusanze) narwo rwasheshwe ubu nta bushobozi rugifite.

Hari nyuma y'izindi nzego 4 zari zasheshwe ari zo Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddée, Inama y'Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi, Komite Ngenzuzi n'Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane.

Kugeza aka kanya ubu nta munyamuryango Rayon Sports wemerewe kwitabira Inteko Rusange ndetse Murenzi Abdallah nabo bafatanyije kuyobora inzibacyuho ni bo ba nyiri Rayon Sports.

Harakurikiraho iki?

Mu nshingabo bahawe gukora muri aya mezi atatu harimo kuvugurura amategeko nshingiro y'umuryango Rayon Sports ku buryo hatazongera kubaho ibimeze nko kugongana kw'inzego.

Harimo kandi gutoresha ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports. Aha ni ho abantu bibariza uko ubuyobozi buzajyaho kandi Inteko Rusange yarakuweho.

Mu busanzwe Inteko Rusange ni rwo rwego rukuru runatorerwamo ubuyobozi bw'Umuryango.

Kuri ubu abitabiraga Inteko Rusange ni Fan Clubs, akaba ari nazo zatoraga ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba rero barukuyeho benshi baribaza abanyamuryango bazatora.

Abazatora byose bizashingira ku mategeko azavugurura, agashyiraho inzego n'inshingano zifite n'icyo zizajya zikora.

Muri aya mategeko ni nayo azagena abanyamuryango ba Rayon Sports bazajya bitabira Inama y'Inteko Rusange izajya inafata ibyemezo ikanatora abayobozi.

Amakuru avuga ko kuba ububasha bwari bwarahawe Fan Clubs (Abayobozi ba fan clubs ni bo bitabiraga bakanatora) hari abandi bantu bafite ubushobozi bafasha ikipe ariko nta Fan Club babarizwamo, abantu kandi bakwiye kwitabira Inteko Rusange, rero ayo mategeko azavugururwa azaba yarahuje izo Mpande zose maze agene abazajya bitabira Inteko Rusange.

Uyu munsi ni bwo hari bube ihererekanya bubasha hagati ya Komite y'Inzibacyuho na Komite Nyobozi n'iy'Inama y'Ubutegetsi zaseshwe.

Inzego za Rayon Sports zose zaraseshwe
Amategeko mashya ni yo azagena abanyamuryango bazajya bitabira Inteko Rusange



Source : http://isimbi.rw/inteko-rusange-yasheshwe-bizagenda-bite-umunyamuryango-wa-rayon-ni-inde.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)