Nta muntu wagutumye tugangaza ibibera muri FERWAFA mu tubari – Bonnie Mugabe yihanangirije abakozi ba FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yasabye abakozi b'iri shyirahamwe kumenya ko amakuru aba afite uburyo asohokamo atanzwe n'urwego rubifitiye aburenganzira rero abajya kuyatanga mu tubari, ntabwo bazumvikana.

Bonnie Mugabe wagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA aho yanatangiye inshingano kumugaragaro ejo hashize tariki ya 1 Ukuboza 2025, yabigaritseho ubwo hari hamaze kuba ihererekanya bubasha hagati ye na Mugisha Richard wari umunyamabanga w'agateganyo.

Yabwiye abakozi ba FERWAFA ko guhera ku muzamu (security) kugeza no kuri perezida buri wese aba afite inshingano ze kandi agomba kuzubahiriza.

Kugira ngo bagere ku cyerekezo bihaye bagomba guhindura uburyo bw'imikorere kandi ko nta bandi bakozi bahari uretse bo kugeza igihe babona ko bitagishoboka, yanabibukije ko bagomba kwitegura gukorera ku gitutu.

Ati 'Ni mwe bakozi muri hano kugeza igihe tuzagira kuri gahunda yindi (Plan B), ariko aho si ho nshaka ko tugana, muhindure imitekerereze, mutekereze byagutse, tugiye gukorera ku gitutu, niba mutiteguye gukorera ku gitutu ndababwiza ukuri ntabwo bizavamo.'

Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko ubu abantu bumvaga ko muri weekend batakora, abumvaga ko saa 17h baba bagashoje akazi kabo bitazakunda.

Ati 'Sinzi uko ubu bimeze ariko abantu batakoraga muri weekend, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ukumva ko inshingano za we zarangiye, saa 9h00' kugeza saa 17h ukumva ko akazi ka we karangiye, ntabwo bizakunda, tugomba guhindira imitekerereze, muhindure kugira ngo twese dushobore kugera ku ntego twifuza kugeraho.'

Bonnie Mugabe kandi yahanangirije abatangaza amakuru y'ibibera muri FERWAFA mu tubari, avuga ko Ibiro by'Ubunyamabanga ari byo bifite mu nshingano gutanga amakuru ndetse n'abashinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho mu gihe babiherewe uburenganzira.

Ati 'Amakuru agomba gusohoka bifitwe mu nshingano n'Ibiro by'Ubunyamabanga ndetse n'Ibiro by'Itangazamakuru n'Itumanaho mu gihe byabiherewe uburenganzira, mumenye ko mukorera ikigo kigomba kugendera ku murongo, nta wagutumye ngo ujye gutangaza ibibera muri FERWAFA muri utwo tubari mu biganiro.'

Yashimanagiye ko niba no mu masezerano yabo hatarimo ingingo igaruka ku kubika amabanga y'ikigo bakorera bigomba kongerwamo kuko buri kigo kigomba kugira uko gikora.

Bonnie Mugabe yasimbuye kuri uyu mwanya Mugisha Richard wari uwuriho by'agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.

Yize amasomo ajyanye n'Imiyoborere n'Imicungire y'Umupira w'Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw'ikigo cya CIES n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA).

Nyuma yo guhererekanya ububasha na Mugisha Richard, Bonnie Mugabe yabwiye abakozi ba FERWAFA imirongo migari bagomba gukoreraho



Source : http://isimbi.rw/nta-muntu-wagutumye-tugangaza-ibibera-muri-ferwafa-mu-tubari-bonnie-mugabe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)