Sheilah Gashumba, yagaragaje ukutishimira imikorere ya Polisi y'iki gihugu, ayisaba gushyira imbaraga mu guhashya ibyaha bikomeye aho kwirirwa ikurikirana abirirwa batongona ku mbuga nkoranyambaga bapfa ibintu bidafite umumaro.
Ibi uyu munyamideli akaba n'umunyamakuru w'imyidagaduro wo muri Uganda, abitangaje nyuma y'uko polisi ikorera mu mujyi wa Kampala yemeje ko yataye muri yombi Shalom Kaweesi wari umunyamakuru wo kuri Youtube na TikTok ndetse ko afungiwe muri Gereza ya Luzira kugeza ku wa 30 Ukuboza.
Shalom aregwa gukoresha imvugo zuje ugusebanya n'urwango byemezwa ko byari bigamije kwangiza isura y'umunyamideli akaba n'umunyapolitiki Jennifer Nakangubi uzwi cyane ku izina rya Full Figure.
Mu butumwa bwe bwuje uburakari yanyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X, Sheilah yagaragaje ko atumva impamvu Polisi ihugira mu byo yise 'Ikinamico zo kuri TikTok na Youtube' mu gihe Uganda ifite ibibazo bikomeye by'umutekano.
Yibukije ko abantu bakekwaho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abana b'abakobwa, ubwicanyi, ubujura, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse na ruswa, bakomeje kwidegembya mu mujyi wa Kampala.
Ati 'Abanyabyaha benshi baragenda bisanzuye, ariko Polisi ya Uganda yo ihugira mu guta muri yombi Shalom kubera amakimbirane adafite umumaro yo kuri TikTok afitanye n'uwo ikingiye ikibaba.'
Sheilah yakomeje avuga ko abagizi ba nabi nyabo ari bo bakwiriye gufungwa muri Gereza ya Luzira, aho gufungirayo abakora icyo yise amakosa yo ku mbuga nkoranyambaga ahanini azamurwa intonganya hagati y'abantu runaka atanakwiye ko urwego rwa leta urwo arirwo rwose rwivangamo.
Yagaragaje ko gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubujura, ruswa n'ihohoterwa ryo mu ngo ari byo byaha bikwiye kwihutirwa kurwanywa.
Yasoje asaba Polisi ya Uganda kongera gusuzuma ibyo ishyira imbere, ikibanda ku nshingano zayo zo kurinda umutekano w'abaturage no gutuma igihugu gitekana, aho kwivanga mu ntambara z'amagambo zibera ku mbuga nkoranyambaga.
Sheilah Gashumba ni umunyamakuru ukunzwe muri Uganda by'umwihariko akaba umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu, ibikunze kumuhesha akazi ko kwamamaza ibikorwa bitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko kandi ni umukobwa Gashumba Frank uri mu bagabo bafite izina rikomeye muri politike ya Uganda.
Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yifatiye-ku-gahanga-imikorere-ya-polisi-ya-uganda.html