Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yatangaje ko atigeze na rimwe yishimira ifungwa ry'abantu bakurikiranyweho gusakaza amashusho ye y'ubwambure, barimo Djihad na Pazzo Man, ahubwo ashimangira ko icy'ingenzi kuri we ari ukurengera icyubahiro n'ubuzima bwe bwite.
Ibi yabigarutseho nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, rutegetse ifungwa ry'agateganyo ry'iminsi 30 rya Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nestor na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, mu gihe Kalisa John (KJohn) akomeje gukurikiranwa adafunze.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni agaragaza Yampano n'umukunzi we bari mu gikorwa cy'abashakanye.
Mu kiganiro Yampano yagiranye na GodFather, yasobanuye ko nubwo yubaha ibyemezo by'ubutabera, adashobora gufata ifungwa ry'abandi nk'intsinzi.
Yagize ati 'Ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe bamufunze, ariko na none si ibintu byo kwishimira ko ubusa bwawe bwagiye ku gasozi bukagira n'ababigizemo uruhare. Gufungwa n'iyo myitwarire mibi, byose ni ubusa.'
Yampano yagaragaje ko ikibazo kirenze ibyishimo cyangwa inzika, ahubwo ko gikwiye kuba isomo kuri buri wese ku ngaruka zo guhohotera ubuzima bw'abandi, haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa, cyane cyane mu ikoranabuhanga riri kwaguka.
Uyu muhanzi yanavuze ko mu bo yatanze mu kirego, atari bose yari agamije ko bafungwa. Yasobanuye ko Pazzo Man ari we yashinje byimazeyo, mu gihe abandi bashyizwe mu dosiye kugira ngo iperereza rigire icyerekezo n'ishingiro.
Yongeyeho ko iki kibazo cyatangiye mu Gicurasi 2025, ubwo ayo mashusho yatangiraga kugaragara no gusakazwa ku mbuga zitandukanye.
Ku bijyanye n'ifatwa ry'abakekwaho iki cyaha, Pazzo Man yatawe muri yombi tariki 11 Ugushyingo 2025, naho K-John atabwa muri yombi tariki 14 Ugushyingo 2025. Tariki 26 Ugushyingo 2025 hafashwe Djihad na Pappy Nestor.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira, yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi ko uzagaragara wese ko yagize uruhare mu gusakaza ayo mashusho azagezwa imbere y'ubutabera.
Source : http://isimbi.rw/yampano-yahakanye-kubyinira-ku-rukoma-nyuma-y-ifungwa-rya-djihad-na-pazzo-man.html