APR FC irimo gukomanga muri Simba SC ibaza igiciro cya rutahizamu wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biruvugwa ko ikipe ya APR FC yageze muri Simba SC yifuza umukinnyi wayo, Joshua Mutale.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania byanditse ko APR FC yifuza uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Zambia.

Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, Simba SC yashatse gutiza uyu mukinnyi ariko we aranga avuga ko atatizwa kereka nibasesa amasezerano akigendera.

Uyu mukinnyi w'imyaka 23 bashakaga ko ajya muri Singida Black Stars, yarahagumye arwanira umwanya kandi arawubona ndetse anabanzamo.

Uku gushaka kumurekura amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari byo APR FC yururiyeho yegera umukinnyi we ababwira ko yiteguye kuza mu Rwanda.

Niko guhita itangira kwegera Simba SC ngo barebe ko yakwemera kumurekura akaba yaza muri APR FC muri Mutarama 2026 cyane ko asigaje amasezerano y'amezi atandatu.

Joshua Mutale yinjiye muri Simba SC 2024 asinya imyaka 2, yari avuye muri Power Dynamos y'iwabo muri Zambia yari amazemo imyaka 4.

Joshua Mutale aravugwa muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-irimo-gukomanga-muri-simba-sc-ibaza-igiciro-cya-rutahizamu-wayo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)