Khalifan Govinda na Oxygen bahishuye intimba batewe n'amagambo y'abantu babasebeje ku mbuga nkorambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto y'ibirori ubwo aba bombi bari bagiye kwirega aho Oxygen yakuriye.
Mu kwezi gushize ni bwo umuraperi Khalifan Govinda wari umaze igihe abana n'umuhanzikazi Oxgyen nk'umugore n'umugabo bafashe umwanzuro wo kujya kubyereka ababyeyi babo nk'uburyo bwo guha agaciro abagize uruhare mu gutuma bakura.
Ku ikubitiro, Khalfan ni we wabanje kwereka umubyeyi we Oxygen mu muhango utaritabiriwe n'abantu benshi bijyanye n'uko we yabanje gusiga mama we amuhisha ko agiye kubana mu nzu n'umukunzi we ahitwa mu Karumuna, nyuma akaza gusabwa n'uyu mubyeyi we ko yazamwereka umukazana batiteguye.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, ni bwo Khalfan wari ugaragiwe n'inshuti n'abavandimwe yerekeje mu karere ka Rubavu kwa nyirakuru wa Oxygen mu gikorwa cyo kwirega nyuma yo kubana batarakoze ubukwe.
Nyuma y'aho, Imbuga nkoranyambaga za Oxygen zongeye guhura n'inkubiri y'ibitekerezo byiganjemo ibibagaya mu buryo bukomeye nyuma yo gushyira hanze amafoto yerekanaga uko ibirori byagenze.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram banenze aba bombi kuba barananiwe gusiga irangi mu nzu bateganyaga kuzakoreramo ibirori ahubwo bagashyira amafaranga menshi mu kwita ku buryo bagaragara mu gihe aho baturuka hadasa neza.
Hari n'abarenze aho babagaya uburyo babonye amafaranga yo gukodesha imodoka bagendamo ndetse no gukora amashusho meza y'ibihangano byabo ariko bakananirwa gusimbuza urugi rw'ibiti rwari ruri mu nzu ya nyirakuru kandi babifitiye ubushobozi.
Mu kiganiro batambukije kuri shene yabo ya Youtube, Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan na Irumva Jeanne d'Arc wamamaye nka Oxygen basabye abantu kubanza kumenya aho umuntu aturuka mbere yo gufata umwanzuro w'ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga ku myanzuro bafashe.
Oxygen yashimangiye ko bababajwe n'uburyo abantu babasamiye hejuru batabanje kumenya uko iyo nzu yasaga mbere yuko ihinduka uko yasaga muri aya mafoto.
Yagize ati 'Nkiri umwana iriya nzu nta n'urugi rwabagaho, twashyiragamo umwenda washoboraga kuba ari nk'ishuka yashaje cyangwa igitenge. Nta sima yabagamo ndetse nasengaga Imana buri munsi ngo izamfashe tube mu nzu irimo sima n'amashyarazi.'
Oxygen yakomeje yerekana ko yababajwe n'uburyo abantu bavuze ko bari mu nzu mbi batabanje kumenya ko impamvu babikoze ari uko bari bagamije guha agaciro nyirakuru wamureze mu cyimbo cy'ababyeyi be bitabye Imana akiri muto.
Ati 'Twari dufite ahantu henshi heza twagomba gukorera ibirori byacu, hari amahoteli twamamaza, hari inzu nziza za bene wacu twari bugemo ariko icyo twashakaga byari uguha icyubahiro uriya mukecuru mfata nk'umubyeyi wange.'
Iby'urukundo rw'abo bombi byamenyekanye cyane nyuma y'uko uyu mukobwa agaragaye mu ndirimbo ya Govinda yise 'La Fin' akavuga ko ari umukunzi we ndetse bahisemo kubana.
Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twari-twabuze-ahandi-tujya-khalifan-na-oxygen-basubije-abasebeje-inzu.html