Lynda Priya yasabye abafana be guhagarika gutekereza ko yaba asuzugura umugabo we bitewe n'uko akenshi akunze kumvikana amwita amazina adakunze gukoreshwa hagati y'abashakanye.
Uwankusi Linda wamamaye muri sinema nyarwanda nka Lynda Priya yagaragaje agahinda aterwa n'icyo yise ibihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko atajya aha agaciro umugabo we.
Lynda avuga ko benshi mu bakunze kubivuga bagiye babikura ku kuba akunze guhamagara umugabo amwita musaza we muto akaba ari byo bemeza ko ari ukutamuha icyubahiro akwiye.
Mu butumwa yanyujije kuri shene ye ya YouTube, Lyinda yagize ati 'Ntabwo ari ukumwubahuka na we arabizi ni ko twitana nk'uko buri bantu bose bakundana baba bafite utuzina bahimbana tugamije kwerekana urukundo. Kuba namwita 'Petit Frere' nawe anyita 'Grand Frere'.'
Ku wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'uko basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.
Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yihanangirije-abamushinja-gusuzugura-umugabo-we.html