Ali Kiba yavuze ko kubera kubura umwanya ari cyo cyatumye Harmonize nta kipe yateguye yitabira irushanwa ry'umupira w'amaguru ryitiriwe Perezida w'iki gihugu "Samia Cup"
Ni irushanwa ryatangiye 2025 riba mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro Perezida w'iki gihugu aho ryitabirwa n'amakipe menshi atarabigize umwuga ariko na none yiganjemo ay'ibyamamare, ayateguwe n'abahanzi, ibigo by'itangazamakuru n'ibindi.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa 22 Gashyantare 2026, Ali Kiba yavuze ko Harmonize yari afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa, ariko gahunda z'akazi k'umuziki zikamuzitira.
Yagize ati 'Harmonize arahuze cyane muri iyi minsi. Hari umushinga munini w'umuziki ari gukora, kandi uri kumutwara igihe kinini cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho. Gutegura ikipe no kuyikurikirana bisaba umwanya uhagije.'
Ali Kiba yasobanuye ko atari uko Harmonize atifuje kugaragara muri iri rushanwa, ahubwo ko igihe cyamubereye imbogamizi.
Yavuze ko mbere y'uko imikino itangira, Harmonize yari yamwijeje ko azaboneka, ariko aza kubura umwanya wo kwicara ngo ategure ikipe azajya aherekeza.
Ali Kiba yongeyeho ati "Yari yambwiye ko agomba kuzabigiramo uruhare, ariko kubera ibyo gufata amashusho n'indi mishinga arimo, ntibyashobotse."
Uretse kuvuga ku kutagarara kwa Harmonize muri Samia Cup, Ali Kiba yanagaragaje aho ahagaze ku mukino w'ishiraniro utegerejwe na benshi, avuga ko ashyigikiye Crown FC kandi ayifuriza intsinzi.
Source : http://isimbi.rw/ali-kiba-yavuze-icyatumye-harmonize-atitabira-irushanwa-rya-perezida.html