Abarimo Djihad na K John bakatiwe gufungwa imyaka itatu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Pappy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John uzwi nka K John igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ya Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano mu gihe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere ahita ategekwa kurekurwa.

Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa gatanu wa tariki ya 27 Gashyantare 2026, aho Urukiko rwasobanuye ko ibimenyetso byagaragaje ko bamwe mu baregwa bagize uruhare rutaziguye mu gukwirakwiza ayo mashusho.

Urukiko rwagaragaje ko Ishimwe Francois Xavier yari afite ayo mashusho muri telefoni ye ndetse akayohereza mu matsinda ya WhatsApp, mu gihe Kwizera Nestor yayasabye akayaha Kalisa John, na we akayereka abandi.

Umucamanza yavuze ko n'ubwo bamwe bavugaga ko bayashakaga ngo bayirebere gusa, kuyahererekanya ubwabyo bigize icyaha.

Ku ruhande rwa Djihad, Urukiko rwagaragaje ko yari afite itsinda rya WhatsApp rihuriyemo abantu 989, aho ayo mashusho yasangijwe. Hanagaragajwe ko yafashe agace k'ayo mashusho akagashyira kuri status ye, ibintu byafashwe nk'ikimenyetso cy'umugambi wo kuyakwirakwiza.

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere kubera ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga by'uko yakwirakwije ayo mashusho. Nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye, Urukiko rwavuze ko hatagaragajwe uko yayabonye cyangwa uwo yayohereje.

Byongeye, hari n'umunyamakuru wari wayamusabye, amusubiza ko nta yo afite. Urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa ako kanya, kuko yari afungiwe i Mageragere.

Iyi dosiye yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2025, ubwo Yampano yatangaga ikirego mu Rwego rw'Ubugenzacyaha (RIB). Nyuma yaho, abakekwagaho uruhare muri ayo mashusho batangiye gutabwa muri yombi umwe ku wundi, barimo Pazzo Man, K John, Francois Xavier, Djihad na Pappy Nesta.

K John yakatiwe gufungwa imyaka 3
Djihad yakatiwe gufungwa imyaka itatu



Source : http://isimbi.rw/abarimo-djihad-na-k-john-bakatiwe-gufungwa-imyaka-itatu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)