APR FC yohereje Umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Seidu Yussif Dauda gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y'imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Dauda ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi ikipe ye itazi aho ari.
Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n'imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano.
Yagize iti "APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy'imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere."
"APR FC iharanira urwego rwo hejuru rw'ubumwuga, imyitwarire myiza n'ubunyangamugayo. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n'indangagaciro by'ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw'imbere mu ikipe kandi gifatanywe uburemere bukwiye."
Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Seidu Yussif Dauda akaba yahise yoherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y'imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Yasoje bavuga ko byinshi kuri iki kibazo bazabishyira hanze mu minsi iri imbere, bakavuga ibyo yakoze byose.
Si ubwa mbere Dauda ahanwe na APR FC kubera imyitwarire mibi kuko no mu kwa Cumi 2025 ubwo APR FC yari yagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC yaje gutoroka biza kurangira ahanwe.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-dauda-seidu-yussif.html