Djihad mu bujurire yahakanye ibyo aregwa, igihe umwanzuro uzasomerwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2025 ari bwo ruzatangaza umwanzuro wa nyuma ku bujurire bw'abari muri dosiye yo gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, ni bwo abarimo Djihad baburanye mu bujurire nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, Urubanza rwamaze isaha n'iminota 40, ruhurizwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor wamenyekanye nka Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier, mu gihe Kalisa John wamamaye nka K John yarekuwe by'agateganyo ndetse n'Ubushinjacyaha ntibwamujuririye nk'uko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, urukiko rwasobanuye impamvu Kjohn ataburanye, runitsa ku birego biregwa Djihad, urukiko rwibukije ko Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwashingiye ku kuba yarashyize 'screen shot' ku rubuga rwe rwa WhatsApp.

Mu bwiregure, Djihad yahakanye gusakaza amashusho y'urukozasoni, avuga ko yanakoze ikiganiro asaba abantu kutayasakaza.

Abamwunganira bavuze ko nta kimenyetso simusiga kimwerekana nk'uwasakaje ayo mashusho bityo basaba ko yakurikiranwa adafunze.

Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko raporo ya Cyber Crime yagaragaje ko telefoni ye yakoreshejwe mu gukwirakwiza ayo mashusho.

Ku birego bya Pazzo Man, havuzwe raporo ya Cyber igaragaza ibiganiro yagiranye n'abandi, harimo no kuba yarageraga kuri email ya Yampano. We n'umwunganira bavuze ko atigeze asakaza amashusho, nawe basaba ko yakurikiranwa adafunze.

Pappy Nesta na we yasabye kurekurwa by'agateganyo, avuga ko atigeze asakaza aya mashusho ahubwo yayasabye agamije kumenya amakuru yavugwaga. Umwunganira we yashimangiye ko nawe nta mpamvu ikomeye yo kumufunga ihari.
Ku rundi ruhande ariko ubushinjacyaha bwo bwavuze ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze gifite ishingiro, busaba ko abajuriye bakomeza gufungwa kuko iperereza rigikomeje.

Urubanza rwapfundikiwe hanzuwe ko umwanzuro wa nyuma kuri ubu bujurire uzasomwa ku wa 5 Mutarama 2026 ku isaha y'i saa kumi.

Djihad yongeye guhakana ibyo aregwa



Source : http://isimbi.rw/djihad-mu-bujurire-yahakanye-ibyo-aregwa-igihe-umwanzuro-uzasomerwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)