Israel Mbonyi yavuze ko nta muntu agomba ubusobanuro ku buzima bwe bwite, ni nyuma y'amakuru yavuze ko yaba yaribarutse akabigira ibanga.
Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukuboza 2025,ni bwo uyu muramyi yakoreraga muri BK Arena ikiganiro n'itangazamakuru kibanziriza igitaramo cye ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli yise 'Icyambu 4'.
Ubwo yari abajijwe niba koko yaba yaribarutse umwana gusa akabigira ubwiru, Mbonyicyambu Israel wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Israel Mbonyi yatangaje ko yaba amufite cyangwa ntawe ko nta muntu n'umwe agomba amakuru y'ubuzima bwe.
Ati 'Ni nde ngomba ibisobanuro by'ubuzima bwange bwite? Njyewe nta kintu bimbwiye kuba umuntu yantekerezaho icyo ashaka gusa ibindi byose bivugwaho ntabihari.'
Si ku nshuro ya mbere amakuru nk'aya avugwa kuri uyu muhanzi kuko no mu mwaka ushize ubwo yiteguraga gukora igitaramo nk'iki nabwo hakwirakwiriye amakuru y'uko ashobora kuba afite umukobwa bari mu rukundo.
Gusa nyuma yo gususurutsa imbaga yari yitabiriye icyo gitaramo yarabinyomoje avuga ko ari ibihuha bishingiye ku kuba nawe ari umuntu uzwi n'abantu benshi cyane, ku buryo abantu bamwe bashobora kubikoresha bacuruza amakuru atariyo amwerekeyo.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo iyitwa 'Sitamuacha', ubwo twandikaga inkuru Israel Mbonyi yongeye guha abakunzi be indi ndirimbo yanitiriye album ye 'Hobe' mbere y'igitaramo azabakorera mu Ukuboza 2025.
Iyi album nshya ya Israel Mbonyi yise 'Hobe' igizwe n'indirimbo 14. Yayimurikiye muri Intare Conference Arena ku wa 6 Ukwakira 2025. Iriho indirimbo ziri mu ndimi eshatu, ari zo: Ikinyarwada, Icyongereza n'Igiswahili, ikaba ikoze mu njyana zirimo Amapiano, Gakondo n'izindi zinyuranye.
'Hobe' ibaye album ya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma 'Number One' yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise 'Intashyo' yayimurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Source : http://isimbi.rw/ninde-ngomba-amakuru-y-ubuzima-bwange-bwite-israel-mbonyi-kuba-yarabyaye.html