Umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu Bufaransa, Bruno Ferry yageze mu Rwanda avuga ko aje gukora amateka muri Gikundiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ni bwo uyu mutoza w'Umufaransa yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe aho aje gutangira akazi muri iyi kipe.
Ku kibuga cy'Indege akaba yarakiriwe na Irambona Eric akaba Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y'Umupira w'Amaguru muri iyi kipe na Wasili, umuvugizi w'abafana ba Rayon Sports.
Mu magambo make, Ferry Bruno yavuze ko nta byinshi yavuga ariko icyo bakwiye kumenya ari uko aje gukora amateka.
Ati "Nishimiye kuba ndi hano. Ntabwo navuga byinshi nonaha ariko nshaka gukora amateka muri iyi kipe."
Bruno Ferry aje asanga Rayon Sports ku mwanya wa 7 n'amanota 17 mu mikino 11 imaze gukina, ni mu gihe Police FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Source : http://isimbi.rw/nje-gukora-amateka-umutoza-wa-rayon-sports-akigera-mu-rwanda.html