Nari kuba nka Rugaju Reagan - Umuraperi Diplomat #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi wanditse izina mu Rwanda, Diplomat Fasasi yavuze ko iyo aza kuba umunyamakuru wa Siporo yari kuba nka Rugaju Reagan wa RBA kuko abona abikora neza cyane.

Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ubwo barimo bitegura umukino wa gicuti Abaraperi baraye batsinzwemo na AJSPOR (Abanyamakuru ba Siporo) ibitego 8-5.

Diplomat yavuze ko ajya agira akanya ko gukurikirana ibijyanye n'imikino ndetse ko iyo aba umunyamakuru w'imikino yari kuba nka Rugaju Reagan nubwo yari kugorwa no kogeza.

Ati "Imikino, njya nyikurikira amakuru amwe n'amwe mba nyafite. Iyo mba umunyamakuru wa Siporo nari kuba nka Rugaju (Reagan). Ninkura nzaba nka Rugaju. Kogeza wenda byari kungora ariko gusesengura nari kuba ngenda."

Abaraperi bakaba barakinnye n'abanyamakuru ba Siporo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha Igitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 26 Ukuboza 2026 muri Zaria Courts.

Diplomat wamamaye mu ndirimbo nka 'Ikaramu', 'Umunsi ucyeye', 'Kalinga' n'izindi ni umwe mu baraperi benshi barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Young Grace n'abandi benshi bazaririmba mu gitaramo 'Icyumba cya Rap'.

Diplomat yavuze ko iyo aba umunyamakuru yari kuba nka Rugaju Reagan
Rugaju Reagan ni umwe mu banyamakuru bahagaze neza mu Rwanda mu bijyanye n'umwuga akora



Source : http://isimbi.rw/nari-kuba-nka-rugaju-reagan-umuraperi-diplomat.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)