Ntabwo ari gahunda ya Leta! Umugore wa Bien yiyamye abamushyiraho igitutu cyo kubyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'umuhanzi Bien-Aimé Baraza, Chiki Kuruka, yatangaje ko atishimiye na gato igitutu gikomeje kumushyirwaho asabwa kubyara nk'aho ari itegeko rusange, agaragaza ko iyo myitwarire ari ukwinjira mu buzima bw'abandi kandi ko bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu mitekerereze.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Chiki yavuze ko arambiwe ibibazo n'ibitekerezo adahwema guhabwa asabwa gusobanura igihe we na Bien bazabyarira umwana.

Yagaragaje ko akenshi ibyo biganiro birenga imbibi z'ubwubahane, cyane cyane iyo biva ku bantu batamuzi cyangwa babivugiye mu ruhame.

Nubwo yemera ko hari abamubaza babigambiriye ineza, Chiki yashimangiye ko ibitekerezo byinshi bishingiye ku kwishyira hejuru kwa bamwe no ku ivangura rishingiye ku gitsina.
Ati 'Nagiye mbona abantu b'igitsina gore n'ab'igitsina gabo babwira Bien ngo ashake undi mugore uzamubyarira. Ibyo ni amagambo asebya kandi adahesha umuntu agaciro.'

Yongeyeho ko amagambo nk'ayo ashyira hasi umugore akamugira nk'igikoresho cyo kubyara gusa, bakirengagiza ubwigenge bwe, inzozi ze ndetse n'ubumuntu bwe.

Chiki yanagaragaje ko imyumvire nk'iyi muri sosiyete ikwiye guhinduka, abantu bakumva ko bidakwiye gutuka cyangwa guhohotera ababyeyi mu ruhame, avuga ko n'ibijyanye no gutwita kw'abagore bidakwiye kuba inkuru rusange.

Ati 'Keretse iyo twihitiyemo kubiganiraho ubwacu, imibiri yacu n'ibyemezo byacu ntibigomba kuba umutungo wa bose.'

Chiki na Bien bamaze imyaka 11 babana, basezeranye mu 2020. Bombi bagiye bagaragaza ku mugaragaro uko babona ibijyanye n'umuryango no kubyara.

Nko mu minsi ishize, mu kiganiro Bien yagiranye na podcast yitwa 'Iko Nini', yavuze ko kuba umubyeyi ari inshingano isaba igihe cyose guhorana ubwitange.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'All My Enemies Are Suffering' yavuze ko aramutse abaye umubyeyi, yiteguye gushyira ku ruhande umuziki we kugira ngo yite ku muryango.

Yashimangiye ko ubugabo bwe butapimwa n'inshingano z'umuco gakondo, ko yiteguye no kuba umubyeyi uguma mu rugo mu gihe Chiki yakomeza akazi ke.

Chiki yavuze ko hari abasabye umugabo we Bien-Aime kwishakira undi mugore



Source : http://isimbi.rw/ntabwo-ari-gahunda-ya-leta-umugore-wa-bien-yiyamye-abamushyiraho-igitutu-cyo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)