Umuriro wabuze inshuro 2! Abanyamakuru ba Sports basubiriye abaraperi bitabaje Haruna Niyonzima (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru ba Sports batsinze abaraperi ibitego 8-5 mu mukino waranzwe n'udushya twinshi.

Ni umukino wabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 ubera muri Zaria Court.

Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gutegura no kumenyekanisha Igitaramo "Icyumba cya Rap 2" kizaba tariki ya 26 Ukuboza 2025 n'ubundi kibere muri Zaria Court.

Ikipe y'Abaraperi yari ifitemo nka Diplomat, Zeo Trap, Jay C, Young Grace yanitabaje kandi Haruna Niyonzima cyane ko na we afite indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly bise "Wicika Intege".

Hari kandi abaraperi nka P Fla, Riderman bari baje gushyigikira bagenzi babo nubwo batakinnye.

Ku ruhande rw'abanyamakuru harimo nka Jado Castar, Ephrem Kayiranga, Hubert na Rusine ba RBA n'abandi.

Hakiri kare ku munota wa 2 Rusine Didier yatsinze igitego cya mbere ndetse no ku munota wa 4 yongeramo ikindi. Ku munota wa 7 Bertrand yatsinze icya gatatu.

Nyuma y'iyi minota umukino wahagaze kuko amatara yari yazimye kubera umuriro wagiye ukamara iminota igera muri 20.

Umuriro ugarutse Abaraperi bagarukanye imbaraga nyinshi bagora AJSPOR, gusa ntibyababujije ko Ephrem Kayiranga abatsinda icya kane.

Byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko Jay C yahise atsinda igitego ku munota wa 22, ku munota wa 25 Haruna yongeramo icya kabiri ni nako ku munota wa 37 Mironko yatsinze icya gatatu.

Habura iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire, umuriro wongeye kugenda umukino urahagarara. Wagerutse urakomeza amakipe ajya kuruhuka ari 4-3.

AJSPOR yaje kubona ibindi bitego mu gice cya kabiri aho Gylain yatsinze bibiri na Rusine Didier yongera gutsinda.

Abaraperi muri iki gice batsindiwe na Haruna Niyonzima ndetse na Zeo Trap. Umukino warangiye ari 8-5.

Ni ku nshuro ya kabiri AJSPOR itsinda Abaraperi kuko n'umwaka ushize bari bakinnye umukino nk'uyu nabwo abanyamakuru ba Sports bitwara neza.

Haruna yagoye AJSPOR cyane
Haruna Niyonzima yatsinze ibitego bibiri
Zeo Trap yatsindiye abaraperi igitego
Riderman areba uko bagenzi be batsindwa
Umuriro wagiye inshuro 2
Abanyamakuru batakinnye bari baje gushyigikira bagenzi babo
Wari umukino utoroshye
AJSPOR yongeye gutsinda Abaraperi



Source : http://isimbi.rw/umuriro-wabuze-inshuro-2-abanyamakuru-ba-sports-basubiriye-abaraperi-bitabaje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)