Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abantu batanu bakekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k'ifaranga ry'Igihugu n'umutungo utaziwi inkomoko, barimo Heradi Sefu Josué wamamaye ku mbuga nkorambaga ku izina rya Prophet Joshua.
Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukuboza 2025, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wabyemereye ikinyamakuru Igihe.
Abandi bari muri iyi dosiye ni Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k'ifaranga ry'Igihugu, mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo no kudasobanura inkomoko y'umutungo.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo Prophet Joshua akurikiranyweho, amategeko yemeza ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze icumi, n'ihazabu yikubye inshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z'agaciro k'umutungo atabasha kugaragaza inkomoko yawo mu buryo bwemewe n'amategeko.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k'ifaranga ry'Igihugu giteganywa n'ingingo ya 221 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.
Kuri iki cyaha, amategeko ateganya igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshatu.
Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z'amafaranga y'u Rwanda mu gutaka 'gateaux' n'indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 19 Ukuboza 2025 ubwo yanasobanuraga byinshi ku itabwa muri yombi ry'aba, Dr. Murangira B. Thierry yibukije ko RIB itazihanganira na gato ibikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry'Igihugu, haba mu kurimbisha, mu kwishimisha, mu gutanga impano cyangwa mu kugaragaza ubukungu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Yagize ati 'Abantu bose basabwa kubireka burundu, kuko uzabifatirwamo azahanwa n'amategeko.'
Yanashishikarije abaturage kujya batanga amakuru aho babonye cyangwa bakeka ibikorwa nk'ibyo, agaragaza ko uruhare rw'abaturage ari ingenzi mu kurwanya ibyaha no kubungabunga ubukungu bw'Igihugu.
Source : http://isimbi.rw/dosiye-y-ikirego-cya-prophet-joshua-ukurikiranyweho-kugayisha-ifaranga-ry-u.html