RBA na Star Times bashwanye abakunzi ba ruhago nyarwanda babigenderamo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwumvikane buke hagati y'Ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) na Star Times byatumye imikino ya Shampiyona y'u Rwanda itongera gutambuka kuri Magic Sports TV.

Ku bufatanye na RBA na Star Times ni bo basinye amasezerano yo kwerekana Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru binyuze kuri Magic Sports Tv ya RBA.

Hakaba hashize iminsi 10 imikino ya Shampiyona itanyura kuri Magic Sports TV aho iheruka gutambutsa umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports wabaye tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Rwanda Premier League ikaba yasohoye itangazo yisegura kubaguze ifatabuguzi ariko bakaba batarimo kubona imikino, ivuga ko impamvu iyi mikino itarimo kugaragara ari ubwumvikane buke hagati ya RBA na Star Times.

"Rwanda Premier League irisegura ku bakunzi b'umupira w'amaguru baguze ifatabuguzi ryo kureba Shampiyona ariko ntibabashe kureba imikino y'umunsi wa 20 na 21."

Iri tangazo rikomeza rigira riti "Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku mikoranire hagati y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA na Star Times nk'ibigo RPL ifitanye amasezerano nabyo byo mu kwerekana imikino ya Shampiyona."

RPL ikaba iri kuganira n'impande zose bireba kugira ngo ibikubiye mu masezerano byubahirizwe uko bikwiye, mu gihe bitarakemuka imikino ikazajya itambuka kuri www.rwandapremierleague.rw

Amakuru aturuka muri Star Times avuga ko ari ukubera ibibazo tekinike, gusa ISIMBI yamenye amakuru ko impamvu nyamukuru ari amafaranga Star Times ibereyemo RBA itarishyura nayo ifata umwanzuro ko iyi mikino itazongera kunyura kuri Magic Sports TV mu gihe cyose batarishyurwa.

ITANGAZO pic.twitter.com/0Sc71iCou9

â€" Rwanda Premier League (@RwandaLeague) February 24, 2026

Imikino ya Shampiyona ntabwo irimo gutambuka kuri Magic Sports TV



Source : http://isimbi.rw/rba-na-star-times-bashwanye-abakunzi-ba-ruhago-nyarwanda-babigenderamo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)