Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Adel Amrouche yasuye abakinnyi bane b'abanyarwanda bakina muri Azerbaijan barangajwe imbere na Mutsinzi Ange Jimmy.
Ni mu rwego rwo kureba aba bakinnyi uburyo bahagaze kugira ngo aganire nabo cyane ko bamwe batarakinira ikipe y'igihugu anabaganirize babe bakwemera kuzaza gukinira Amavubi.
Mu bakinnyi yabonanye nabo barimo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Zira FK, we asanzwe ari umukinnyi uhamagarwa ndetse unabanzamo mu Mavubi.
Abandi bakinnyi batatu bakaba bavukana aho bavuka kuri se w'umunyarwanda, nabo bakina mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan.
Umwe ni rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK akaba yari yanahamagwe mu Kwakira 2025 ariko ntiyitabira ubutumire kuko yahise agira imvune yatumye ataza.
Impanga ye Joy-Slayd Mickels ikaba yo ikinira Karvan Yevlakh kimwe n'umuto muri bo Leroy Mickels ukinana na Mutsinzi Ange muri Zira FK babonanye n'umutoza Adel Amrouche.
Amakuru avuga ko atagarukira aha ahubwo ari bukomeze agasura n'abandi bakinnyi b'Abanyarwanda bakina i Burayi.
Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-yasuye-abakinnyi-bane-b-amavubi-bakina-i-burayi.html