Umunyarwenya Atome uherutse guhurira na Samuel Eto'o Fils mu giterane cya pasiteri Ndikumana Chris muri Côte d'Ivoire yagaragaje ko uyu muvugabutumwa ari umuntu ushobora ku kwigisha isomo ryo guca bugufi ushingiye ku myitwarire ye gusa.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025, imihanda migari n'iy'imigenderano yo mu murwa mukuru Cotonou muri Benin , yari yafunzwe kuva mu gitondo kubera igiterane cy'ivugabutumwa cyari kiyobowe na Pastor Chris Ndikumana, ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.
Usibye uwahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona na Inter Mian, ubu akaba ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto'o, indi mbaga y'abantu basaga ibihumbi 150 barimo n'Umunyarwenya Ntarindwa Diogène wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni yari yitabiriye iki giterane kidasanzwe.
Mu kiganiro na ISIMBI; uyu munyarwenya yasobanuye uburyo uyu muvugabutumwa ukomoka mu gihugu cy'u Burundi yicisha bugufi ku kigero bamwe babona ko ashobora kuba arimo gukabya ariko abikomora ku itabaza ry'amavuta yasizwe n'Imana.
Ati 'Pasiteri Ndikumana aratangaje cyane gusa niba hari abantu bake bashobora kukwigisha isomo ryo guca bugufi ushingiye ku myitwarire yabo ari mu ba mbere wareberaho. No mu murimo w'Imana ni abantu bake wamugereranya nawe.'
Atome yakomeje agaragaza ko Pasiteri Chris yahisemo kugenda agabanya icyubahiro ahabwa na sosiyete uko yagendaga azamurwa n'Imana mu ntera yo kuba yakora ibitangaza bidasanzwe birimo no gukiza abantu batabashaga kugenda burundu.
Ati 'Kubera ko yatangiye kubona mu mbaraga arimo kuzamurwa mu ntera kuko aba yaganirijwe n'Imana akamenya ko umurimo ari bwo ugitangira we yahisemo kongera uguca bugufi kwe uko yazamurwaga.'
Uyu mupasiteri w'imyaka 51 amaze igihe agaragara nk'umwe mu bayobozi b'ivugabutumwa bakunzwe cyane, by'umwihariko binyuze kuri muri porogaramu yashinze asangizaho abantu amasengesho, inyigisho n'ubuhamya, bikurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni imwe.
Si aho bigarukira gusa, kuko Pasiteri Chris Ndikumana yanashinze urubuga ritwa Kanguka, itambutsa ibiganiro byibanda ku gukangura umutima n'imyemerere ya gikristo.
Source : http://isimbi.rw/yakwigisha-guca-bugufi-ushingiye-ku-myitwirire-ye-gusa-atome-kuri-pasiteri.html