Umuramyi Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Philemon Byiringiro ukataje mu kubyaza umusaruro impano ye yo kuririmba abinyujije mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Ijuru, yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Irimbishe' asaba abantu kuba amaso muri ibi bihe.
Uyu mugabo ushikamye mu murimo w'Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko yaherukaga gushyira hanze iyitwa 'Ndagukunda' imaze amezi abiri yonyine iri hanze.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Irimbishe', yabwiye Inyarwanda.com ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu guhora biteguye ko isaha n'isaha Mesiya yagaruka gutwara abana be bityo buri wese akaba yazabona uko ajyana na Mesiya.

Ati 'Nayikoze nshaka kubwira abantu ko dukwiye kwitegura Yesu Kristo Mesiya uzagaruka gutwara itorero kandi ko dukwiye guhora twiteguye. Iyo usomye muri Bibiliya ubona ko Ijambo ry'Imana ridusaba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Mesiya azagarukira. Niyo mpamvu dukwiye guhora twiteguye.'

Iyi ibaye indirimbo ya 5 ashyize hanze nyuma ya "Unyigishe" yasohotse mu Ugushyingo 2024, "Ntumaho ijambo" yasohotse muri Werurwe 2025, "Bugufi bwawe" yasohotse Gicurasi 2025, "Ndagukunda" yasohotse mu kwezi kwa 8, 2025

Philemon Byiringiro ni umugabo ukijijwe, akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR SGEM Gikondo, n'umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.

Mu bijyanye no kuririmba, yakuriye mu ishuri ryo ku cyumweru agira amahirwe yo guhishurirwa Kristo. Kuva icyo gihe akiri umwana yatangiye kuririmba akurira muri korali, ndetse aho yagiye aba hose yanyuze muri korali zitandukanye.

Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12173

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)