Mu buryo butunguranye rutahizamu usatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague yakuwe mu bakinnyi bakinnye na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo hagiye hanze amakuru y'uko Lague atari bukine umukino wa AS Kigali.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaraye atorotse umwiherero wa Police FC maze umutoza Ben Moussa ahitamo kumukura mu bandi bari bukine uyu mukino.
Gusa ku ruhande rwa Byiringiro Lague ntabwo yemera ko ari ugutoroka nk'uko amakuru yagiye hanze yasakaye, we avuga ko ari uko yatinze kugera mu mwiherero w'ikipe kubera ikibazo cya 'Traffic Jam'.
Uyu mugabo usigaye utuye ku Ruyenzi avuga ko ubwo yari avuye iwe yakubitanye na taffic jam bituma atagerera mu mwiherero ku gihe.