Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Ali Kiba, yasabye imbabazi abafana be n'abaturage muri rusange bikekwa ko ari uko we na bagenzi be banenzwe kuba bari bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora aheruka.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko urukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yagize ati: 'Bavandimwe, mumbabarire kuba narabababaje.'
Iri jambo ryakiriwe nk'igisubizo cyihuse ku bimaze iminsi bivugwa ku mubano uri hagati ye n'abafana be bamwe batishimiye ukuntu yitwaye mu gihe politiki yari ishyushye muri icyo gihugu.
Nyuma y'uko ashyize hanze ubwo butumwa, ijambo #PoleniNduguZangu ryahise ritangira kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya.
Mu gihe cy'amatora y'umukuru w'igihugu, abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Zuchu, Harmonize, Rayvanny, Nandy, ndetse na Alikiba, bagaragaye mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Samia, ari nako basusurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ariko ibi byabaye intandaro yo kunengwa cyane n'abaturage bamwe babashinjaga gukoresha ubwamamare bwabo mu nyungu za politiki aho guharanira demokarasi n'ugukemuka kw'ibibazo byugarije rubanda.
Ibyo byagize ingaruka ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho Diamond Platnumz yatakaje abarenga ibihumbi 100 bamukurikira, Harmonize agatakaza abagera ku bihumbi umunani, naho Zuchu agatakaza abarenga ibihumbi bitandatu.
Nubwo Alikiba atigeze asobanura mu buryo bweruye impamvu yo gusaba imbabazi ze, byinshi mu bitangazamakuru by'imidaguduro byo muri iki gihugu byabifashe nk'intambwe ikomeye yo kugaragaza ko umuhanzi ashobora guhumuriza abafana be ndetse akerekana ko inyungu za rubanda zimusumba ibyo anyuramo ku giti cye.
Abafana benshi bavuze ko imbabazi ze zishobora kuba zijyanye n'uko hari abamufataga nk'udashyigikiye cyane ubutegetsi bwa Perezida Samia, mu gihe abandi babona ko ari ubutumwa bwo kugarura icyizere yari atakaje mu itangazamakuru n'imbere mu bakunzi b'umuziki we.
Hari n'abavuga ko ayo magambo ashobora kuba avuye ku makimbirane yo mu ruganda rwa muzika, cyane cyane hagati y'inzu zireberera abahanzi cyangwa amagambo Ali Kiba yaba yaravuze mu biganiro bitandukanye mbere.
Ku itariki ya 1 z'Ugushyingo ni bwo Komisiyo y'amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ari Perezida, ari we watsinze amatora ya perezida, n'amajwi hafi 98%.
Iyi komisiyo yanavuze ko Samia yatowe n'abantu miliyoni hafi 31,9, bangana n'amajwi 97,66%, mu matora yitabiriwe ku kigero kigera hafi kuri 87% by'abantu miliyoni 37,6 biyandikishije gutora.
Jimmy GATETE