The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo amusaba ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe bivugwa ko barebana ay'ingwe, abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie bashobora guhurira mu gitaramo kimwe.

Ni igitaramo ngaruka mwaka cy'Umuhanzi The Ben cyiswe "The New Year Groove" kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri Kigali Arena akaba yifuza ko Bruce Melodie yazaza kumufashamo.

Amakuru avuga ko The Ben nyuma y'igihe bivugwa ko aba bahanzi bombi badashobora guhurira mu gitaramo kimwe kuko bameze nk'abahanganye mu muziki ndetse n'abakunzi babo baba bagira bati "uyu ni uwa mbere" abandi bati "uwacu ni we wa mbere".

The Ben akaba yaratekereje kuba yarenga iri hangana maze akaribyaza umusaruro maze ahitamo gutumira Melodie muri "The New Year Groove".

Iyo urebye agace gato k'amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ari kumwe na Muyoboke Alex, nubwo bitagaragara neza baba barimo basoma ibyo Melodie yifuza n'ibyo bo biteguye kumuha.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko 1:55am inzu ireberera inyungu z'abahanzi Bruce Melodie abarizwamo, yemeye kuzitabira iki gitaramo ariko nabo bagira ibyo basaba The Ben.

Imwe mu ngingo ikomeye ni uko The Ben yemera gusinyana amasezerano na 1:55am ko azitabira ibitaramo bizenguruka igihugu Bruce Melodie azakora umwaka utaha yise "Country Tour".

Muyoboke Alex na The Ben bakaba bakirimo kwiga ku byo abareberera inyungu za Melodie bifuza ubundi impande zombi basinyane amasezerano, gusa amahirwe menshi ni uko buri umwe azemera gufasha undi.

The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo cye
Melodie na we yamusabye ko yazaza kukurimba muri 'Country Tour'



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12175

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)