Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko abakinnyi be hari abakoreshwa n'abanyamakuru ariko na none ko hari imyitwarire abona n'uwabivuga akaba atamurenganya.
Muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ko hari bamwe mu bakinnyi bafite imyitwarire idahwitse ahanini ngo babiterwa na bamwe mu banyamakuru b'inshuti zabo batavuga rumwe n'ubuyobozi.
Mu kiganiro yahaye Isibo, Chairman wa APR FC abajijwe iki kibazo yavuze ko nta gihamya abifitiye bityo ko atabyemeza.
Ati "Kugeza ubu nta mukinnyi nashinja ko yananiwe gukina kubera ko ari umunyamakuru wamubwiye ngo ntakine, uko mubyumva nanjye niko mbyumva nta n'ubwo nagiye gukora iryo sesengura."
Yakomeje avuga ko nubwo atabihamya ariko na none hari imyitwarire abona ku buryo n'uwakeka icyo kintu nta muntu wamurenganya.
Ati "Biravugwa, hari n'imyitwarire tubona ku bakinnyi n'uwabikeka njye sinamurenganya ariko nta we nabyitirira ngo njye mu itangazamakuru ngo mvuge ngo kanaka yabwiwe n'umunyamakuru ngo ntakine."
Yakomeje avuga ko hari n'abakinnyi batari abanyamwuga ari nayo mpamvu ibikorwa byabo bihabwa inyito bashaka kandi bikemerwa.
Ati "Hari n'abakinnyi benshi dufite batari abanyamwuga, ukabona ibintu bakora ukabyibazaho kenshi, ubifata akabiha inyito ashaka kandi bikemerwa."
Hari abakinnyi benshi (tutari bugaruke ku mazina yabo) bagiye bashyirwa mu majwi ko imyitwarire yabo idahwitse ariko na none bikaba bifite aho bihuriye n'abanyamakuru b'inshuti zabo babibakoresha kugira ngo bateshe umutwe iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu kubera imibanire yabo n'ubuyobozi bw'ikipe.
Source : http://isimbi.rw/nuwabikega-sinamurenganya-chairman-wa-apr-fc-ku-kuba-hari-abakinnyi-bakoreshwa.html