Umugore w'Umunyakenya akomeje kwigarurira imbuga nkoranyamba nyuma yo kubwira umuhanzi Harmonize ko amakunda bidasanzwe kandi yifuza ko yamugira umugore bitewe n'uko akomeje kubwirwa ko basa by'umwihariko nyuma y'uko avanyeho umusatsi we wose.
Ibi bibaye nyuma y'uko Pritty Vishy, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yiyogesheje akamaraho imisatsi ye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangira kumugereranya n'umuhanzi w'icyamamare wo muri Tanzania, Harmonize.
Uko bagendaga bamugereranyaga niko nawe yabonaga icyuho cyo kugaragaza amarangamutima ye, ku buryo n'ubu benshi bacyibaza niba ari urukundo nyarwo cyangwa se gushaka kumenyekana birushijeho.
Mu butumwa burebure Pritty yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yandikiye Harmonize mu buryo bwihariye bizwi nka DM, amubwira ko amukunda kandi ko yifuza ko bakundana akamugira umugore.
Muri ubwo butumwa buri mu rurimi rw'icyongereza n'Igiswahili, Vishy yanasobanuraga ko abanyakenya bamubwira ko basa cyane, ko ndetse kenshi bamwita 'Harmonize w'umugore' ibi kandi ngo birushijeho gufata urundi rwego nyuma y'uko yiyogosheje akamaraho umusatsi we.
Kugeza ubu, Harmonize ntiyari yagira icyo abitangazaho, ariko Pritty avuga ko yizeye ko azubahiriza ubusabe bwe nyuma yo gusoma ubu butumwa.
Ibi kandi binaje nyuma y'uko hakomeje gututumba ibimenyetso simusiga byerekana ko umubano hagati ya Harmonize n'Abanyakenya utifashe neza. Mu gitaramo yari yagiriye muri Nairobi mu cyumweru gishize cyaje gupfuba, nubwo yari amaze kugaragaza ko ashyigikiye Abanyakenya bari bakubutse mu cyunamo cy'impirimbanyi yabo hanyuma nawe agafata umwanzuro wo kwiyogoshesha amaraho imisatsi yose, avuga ko abikoze mu rwego rwo kunamira nyakwigendera Raila Odinga.
Ariko nubwo yabikoze atyo ntibyabujije abantu kutitabira igitaramo cye, banga kugura amatike, ubwitabire buba nkene, ndetse hari n'abavugaga ko hari n'agatsiko k'urubyiruko kari kiteguye kumuhohotera.
Byemezwa ko abanyakenya benshi batarashira umujinya w'uko Harmonize yakomeje kuba ku ruhande rwa Perezida Samia Suluhu muri gahunda za politiki zishinjwa guhutaza abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Mu gihe Tanzania yavugwagamo imvururu zanahitanye ubuzima bw'abantu benshi, Harmonize we ntiyigeze avuga ijambo na rimwe ryo kugaragaza ko ababajwe n'abo bari baguye muri iyo myigaragambyo. Ibi byatumye bamwe bamufata nk'ushaka kureshya Abanyakenya ariko adashishikajwe n'Abanyatanziniya.
N'ubwo yakoze icyo gikorwa cyo kwiyogoshesha agashimira Raila, ku mbuga nkoranyamba benshi bamubajije impamvu atigeze agaragaza agahinda ku Banyatanzaniya bishwe. Hari n'abamubwiye ko adakwiye kuvuga ku bibazo by'igihugu cy'abandi mu gihe atita ku by'igihugu cye bwite.
Source : http://isimbi.rw/pritty-vishy-yerekanye-urwo-yasariye-harmonize-uherutse-kuvanaho-imisatsi-ye.html