Cyusa yashyize hanze icyamuteye kwitirira nyirakuru album ye nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko impamvu yamuteye kwitirira nyirakuru album ye ya kabiri yitegura gushyira hanze ari mu rwego rwo kumushimira ibyo yamukoreye kugeza uyu munsi ari uwo ari we.

Nnyuma yo gushyira hanze iya mbere yise 'Migabo' nayo yari yatuye nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu minsi ishize nibwo Cyusa yatangaje ku mugaragaro ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise ' Muvumwamata' izaba igizwe n'ibihangano bigera kuri 14.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muhanzi yagaragaje ko we yahisemo gukora umuziki ndetse no kuganisha inganzo ye mu kuzuza ibyifuzo by'umutima we ndetse n'ubuzima bwe kurusha kurangamira ibyo gucuruza no kugeza igihangano ku bantu benshi hagamijwe gutubura ibyo kibyara mu buryo bw'amafaranga.

Ati 'Mu busanzwe njyewe mpimba ngira ngo nishime noneho wowe ukaza tukajyana muri uwo mujyo tukishimana, njyewe ntabwo njya nkora ibintu kugira ngo ntwike cyangwa ngamije ukwamamara .'

Cyusa yakomeje yerekana ko inyito 'Muvumwamata' yahaye iyi alubumu ifite igisobanuro cyo kwifuriza umuntu kugerwaho n'ibyiza cyangwa kumuraga umugisha, yanemeje ko Muvumwamata yavugaga ari nyirakuru Tate ashimira kuba yaramuhaye inganzo ndetse akamurera mu buryo bwuje indagaciro za Kinyarwanda ari nazo zatumye aba uwo ari we magingo aya.

Ati 'Nyogokuru niwe navugaga … Namwise Muvumwamata mu rwego rwo kumuraga ibyiza, kumushimira, nkamutaka, nkamubwira abanyarwanda … Nkababwira ibyiza yankoreye kuva nkiri muto kugeza kuri ngewe mubona hano."

Uyu muvandimwe w'umuraperi rurangiranwa Stromae yanashinze agati ku mugirire we abona ko ikwiye guhinduka yo gushimira umuntu nyuma yuko amaze kuva mu buzima bw'isi kandi mu gihe yari akiri ku isi nta muntu wigeze amushimira.

Ati 'Biri mu bintu byakundaga kumbabaza ukabona umuntu ari ku isi nta muntu umwibuka ariko ntamaze kuruhuka iby'isi abantu bakaza twamukundaga, undi akaza agira ati kandi yanyishyurire amashuri. Njyewe rero icyo nicyo nifuje kumushimira agihari apana ibyo guhengera agiye ngo 'twamukundaga'.'

Iyi album Cyusa amaze igihe ateguje abakunzi be yahishuye ko azayishyira hanze ku wa 1 Ukuboza 2025.

Cyusa Ibrahim yavuze impamvu yitiriye Album ye nyirakuru



Source : http://isimbi.rw/cyusa-yashyize-hanze-icyamuteye-kwitirira-nyirakuru-album-ye-nshya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)